Menya ibice 5 by`umubiri wawe udakwiriye gukorera isuku buri munsi

0
1688
IBICE 5 BITAGOMBA GUKORERWA ISUKU BURI MUNSI

Mumibereho yacu yaburi munsi, hari ibikorwa byinshi dukora nyamara ugasanga byarabaye nk`akamenyero nyamara ntitwigere tubifatira umwanya ngo dutekereze kukamaro kabyo ndetse n`uburyo twabikora neza. Kwiyuhagira ni kimwe muri ibyo bikorwa byacu byabaye nk`akamenyero.

Urubuga https://amarebe.com rwifashishije izindi mbuga zitandukanye, rwabateguriye ibice bitanu ukwiriye kwitondera igihe ubikorera isuku wifashishije inama ziri mumirongo ikurikira y`iyi nkuru.

1. Amatwi

Kuberako ubukurugutwa buboneka mumatwi buhora bukusanya imyanda yose yashoboye kujya mumatwi ndetse bukagerageza no kuyisunukira hanze, ntabwo bikwiriye ko tugerageza koza amatwi yacu dukoresheje amazi cyangwa se aduti tuzwi ku izina rya tige-cotton  kuko dushobora ahubwo gusunikira ya myanda mumatwi cyangwa tukikomeretsa. Bikaba rero bihagije gusa guhanagura amatwi dukoresheje agatambaro gafite isuku cyangwa se serviette igihe tumaze kwiyuhagira.

2. Igice cyo mumaso (Visage/face)

Ubusanzwe impuguke mugufata neza uruhu zitanga inama zo gukaraba nibura inshuro ebyiri kumunsi nubwo abenshi batageza kuri izonshuro. Ariko se ababikora byo baba boga bate muri iki gice cyingenzi?

Aba bahanga bakaba batanga inama yo kudakuba cyane iki gice mugihe umuntu arimo gukaraba kuko bishobora gukamura amavuta karemano y`uruhu hanyuma rukaba rwakumagara cyangwa rukangirika mubundi buryo.

3. Amara

Abantu benshi bakunda guhura n`ibibazo bijyanye n`imikorere mibi yamara, bakagerageza kubishakira ibisubizo bakoresheje imiti itandukanye ndetse rimwe narimwe ihenze, nyamara bakagombye gukoresha uburyo karemano .

Nkibindi bice byose by`umubiri amara nayo agira uburyo bw`ubwirinzi bushingiye kuri za bagiteri (Bacteri) ndetse n`andi matembabuzi biba bishinzwe gutunganya no kuvana ibisa nkuburozo mumara. Kugirango rero bigerweho neza, umuntu asabwa gusa kuba yafata indyo ikungahaye kukinyabutabire kitwa fibre  nkibirayi, amashaza, epinari, amashu nibindi.

4. Amazuru

Kuberako mugukomeza gushyira urutoki mumazuru wibwirako urimo kuyakorerera isuku, ushobora kuyakomeretsa kabone n`ubwo twaba ari udusebe dutoya. Kuberako za microbe zikurira cyane ahantu hari amaraso, ibi bishobora kugutera kubyimba mumazuru ndetse n`ububabare buturutse kuri twa dusebe. Kuba wakorsha agatambaro gafite isuku mukwipfuna byaba bihagije mugukora isuku yamazuru.

5. Imyanya ndangagitsina gore

Ubundi imyanya ndangagitsina gore ifite ubushobozi bwo kwikorera isuku ubwayo, ikaba ikeneye gusa kuyisukura byoroheje hakoreshejwe amazi meza gusa utiriwe ukoresha andi masabune cyangwa izindi produit zisuku. Igihe ushaka kuyikorera isuku ukoresheje amasabune, ugomba kuba usobanukiwe n`ubwoko bwayo masabune kugirango utangiza ibinyabutabire nka pH na flore bishinzwe kurinda iyo myanya y`ibanga. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here