Menya byinshi kuri Noheli yizihizwa mukwambere!

1
1257

Bakunzi bacu, mugihe mubice bitandukanye by’isi harimo kwitegurwa umunsi mukuru wa noheli ubusanzwe umenyerewe ku wa 25 ukuboza buri mwaka, biratangaje kumva ko hari abategereje uyu munsi mukwezi kwa mbere taliki ya 06!




Iyi Noheli rero ikaba ari umwihariko w’aba kiristo bazwi kwizina ry’aba orutodogisi (orthodoxes) biganje muburengera zuba bw’umugabane wa Aziya mugihugu cya Arumania.

Ibi rero bikaba byaratangiye ahagana mumwaka wa 301 nyuma yuko ivanjiri igezwa muri ako gace n’intumwa eshatu arizo Simon, Thaddée na Barthélémy.




Icyo gihe bwambere mumateka y’isi ubuyobozo bw’icyo gihugu bwahise bwemera kugendera ku ivanjiri bituma abaturage bacikamo ibice bibili havamo abemera ko Yesu/Yezu ari umuntu akaba n’Imana ijana ku ijana nkuko ubutegetsi bw’i Roma  bwayoboraga icyo gihe bwabyemeraga, nyamara icyo gice gisigaye nticyabyizera gutyo.




Nubwo ibi bidasobanura neza impamvu aba Arumania bizihiza Noheli mukwezi kwambere, nibura biragaragaza uko bitandukanije n’imyizerere ya Roma.




Nkuko abanditsi batandukanye babivuga, Ubundi Noheli yizihizwaga Ku italiki 06 Mutarama, nyamara murwego rwokurwanya ibigirwamana byakorerwaga iminsi mikuru Ku itariki ya 21 ukuboza, ubuyobozi bwa Roma bwemeza gushyira Noheli kumunsi w’icyo kigirwamana kugirango kiburizwemo. Icyakora kubwo kwibeshya mumibare, uyu munsi mukuru ugwa kuwa 25 ukuboza arinaho ukiri nanubu.




Kuberako cyagice cy’abaturage bitandukanije n’imyizerere ya Roma batamenyaga impinduka Roma yakoze, bakomeje kwizihiza Noheli ku italiki ya 06 Mutarama, babigumaho kugeza nanubu!!




1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here