Menya byinshi kumashini ifasha umurwayi wa COVID-19 guhuhumeka iherutse gukorerwa mu Rwanda

0
845

Muri ikigihe isi yose ikomeje urugamba rwo guhangana n’icyorezo covid-19, uburyo butandukanye burimo kugeragezwa ngo harebwe uko ubuzima buri mukaga burengerwa. Aha hakaba harimo gukora no kugerageza inkingo, imiti, ibikoresho bitandukanye ndetse nogushyira mubikorwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Birashobokako wumvuse iby’imashini iherutse gukorwa murwanda, ifasha umurwayi guhumeka kandi ishobora kwitabazwa ndetse no mukuvura abanduye COVID-19.




Iyi mashini se yaba yitwa ite kandi ikora ite?




Iyi mashini izwi ku izina ry’icyongereza ” patient  ventilator/ ventilator” ni imashini yo kwamuganga ibarirwa mugice cyitwa life support equipment  cyangwa imashini zunganira abarwayi mugihe imikorere y’umubiri itameze neza muburyo bumwe cyangwa ubundi.

Byumwihariko, iyi mashini ikaba yifashishwa mukugeza umwuka mwiza ndetse nogusohora umwuka mubi mubihaha by’umurwayi utagishoboye kwihumekesha cyangwa se uhumeka bigoranye, ibi bikaba bikorwa hifashishijwe udutembo/tube twabugenewe twinjizwa munzira z’ubuhumekero z’umurwayi.




Nubwo kwamuganga bagira uburyo butandukanye bwogufasha uyu murwayi guhumeka, iyi mashini ni ntagereranywa kubera ubuhanga buhambaye ikoresha kuburyo ibasha kugenzura ingano y’umwuka umurwayi ahabwa, imbaraga zawo, ubushyuhe bwawo, ubuziranenge bwawo n’ibindi byinshi bituma umutekano w’umurwayi ubarirwa kukigero cyohejuru.




Nubwo izi mashini zikunze gukoreshwa munzu z’indembe, byagaragayeko ari ingenzi cyane mukwita kubarwayi ba Covid 19 bitewe n’imiterere y’iyi ndwara ifata kandi ikangiza imyanya igize inzira z’ubuhumekero zirimo n’ibihaha, kuburyo umurwayi aba atagishoboye kwihumekesha ubwe.




Nigute se iyi mashini ifasha umurwayi wa Covid 19?




Nubwo umuryango mpuzamahanga wita kubuzima  WHO uvugako abagera kuri 80% by’abakira Covid 19 bakira badakeneye ubuvuzi buhambaye, ariko unavugako hari bakeya bazahazwa n’iyi ndwara kuburyo ibihaha n’imyanya y’ubuhumekero muri rusange bidakora neza bikaba ngombwa ko bafashwa guhumeka ndetse bakongererwa n’umwuka (oxygen) hifashishijwe izi mashini kugirango umubiri ubone uko ukomeza guhangana na Covid 19.




Nubwo izi  mashini zisanzwe ziri mubitaro bitandukanye, kuba zakorerwa murwanda byakongera icyizere cyokuba hafashwa abarwayi benshi icyarimwe by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo Covid 19 doreko iziva hanze usanga zinahenze cyane.

Mugihe iyi mashini yaba ishyizwe ku isoko, yaba ibaye iyambere yomuri iki cyiciro ikozwe muri gahunda ya made in Rwanda.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here