Menya byinshi ku mashini izibura inzira y`ubuhumekero bw`abarwayi (Suction machine/aspirator/Aspirateur)

0
1083

Bakunzi burubuga amarebe.com, nkuko twabibonye munkuru zacu zabanje, nyuma yuko umurwayi amaze kubonana na muganga hari ibikorwa byinshi by`ubuvuzi uwo murwayi akorerwa bitewe n`uburwayi muganga yamusangaye.

Ibyo bikorwa byose biba bigamije gukiza burundu, kugabanya cyangwa se no gukingira ubuzima bwumurwayi hifashishijwe ibikoresho ndetse ndetsen`ama mashini y`ikorana buhanga nkuko tuzakomeza kuyaganiraho munkuru zacu zizakurikiraho.

Muri iyi nkuru, urubuga rwanyu rwabateguriye byinshi kumashini izibura inzira zubuhumekero bw`umurwayi ariyo yitwa suction machine,suction pump,aspiarteur nayandi mazina anyuranye mundimi zamahanga.

Urugero rwa suction machine

Iyi rero akaba ari imashini yifashishwa mugukura imyanda cyangwa se ibindi bintu byose bishobora kwitambika munzira y`ihumeka nk`ibirutsi,amacandwe, ibikororwa, amaraso n`ibindi kugirango umurwayi abashe guhumeka neza kandi hanarindwe ibihaha bye kuba byakwandura indwara zitandukanye.

Iyi mashini kandi ntikoreshwa gusa mugutunganya inzira z`ihumeka ahubwo inafite akamaro kanini muma servise yandi arimo nk`ibyumba byo kubyariramo, servise yita kundwara zomumuhogo, mubuvuzi busaba kubaga umurwayi (Surgery) aho yifashishwa mugukura cyangwa se kugabanya amaraso arimo kuva aho muganga aba arimo kubaga kugirango icyo gikorwa kirusheho kugenda neza ndetse ikaba ishobora no gukoreshwa mukuvoma amaraso yaba yayobye nk`igihe cy`impanuka cyangwa se ikindi gihe kidasanze.

Ibi byose rero, iyi mashini ibikora yifashishije moteri yayo ikoreshwa n`amashanyarazi hanyuma igakaraga  pompe/pump ntoya nayo itanga umwuka uri munsi ya zero (Negative pressure/vaccum cyangwa se pression negative mundimi z`amahanga)  ukaba ari nawo ufasha iyi mashini gukurura ya myanda, amaraso n`ibindi byose byabangamira ihumeka ikabishyira mugikombe cyabugenewe hanyuma ikaza kujugunywa.

Kuberako iyi mashini yitabazwa cyane cyane kubarwayi barembye, usanga ishobora kuba yakoresha amashanyarazi asanzwe yo kurukuta cyangwa se ikaba yanagira batiri (battery/Batterie) kugirango ibe yanakwifashishwa mugihe umuriro udahari.

Murwego rwo guhora iteguye kuba yakwifashishwa bitunguranye, nibyiza ko abakozi bashinzwe kwita kubikoresho byo kwamuganga (Biomedical Technicians/Engineers) bafatanije nabaforomokazi bakora imirimo itandukanye kandi kuburyo buhoraho nkuko igaragara hasi:

Mugihe iyi mashini ifite batiri: Iyimshini igomba guhora kumuriro (Charger) igihe itarimo gukoreshwa kugirango itazakenerwa nyamra yashizemo umuriro.

Guhora ureba ko umugozi w`umuriro ucometse neza

Guhora ureba niba imbaraga zo gukurura zitajya zigabanuka.

Kwita cyane kubindi bikoresho byunganira iyi mashini kugirango ikore neza (accessories)

Guhora uhanagura iyi mashini ukoresheje imiti yabugenewe cyane cyane nyuma yokuyikoresha kumurwayi umwe na mbere yo kuyijyana kuwundi kugirango ukumire indwara zandura.

Guhoza iyi mashini ahantu hagaragara kandi hashobora kugerwa  muburyo bworoshye mugihe ikenewe bitunguranye.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here