Menya byinshi kubirori bya BABY-SHOWER

0
1199

Bakunzi b’urubuga amarebe.com, munkuru zacu zabanje twabaganirije byinshi kubirori bizwi ku izina rya bride shower bikorerwa umugeni wegereje gushyingirwa.




Muri iyinkuru  noneho twabateguriye amashirakinyoma kubindi birori nabyo bimaze kumenyerwa nahano mu Rwanda  bizwi Ku izina rya “Baby shower’

Ubundi baby shower ni ibirori bitegurwa ngo abantu bishimire umwana uba wenda kuvuka cyangwase  banereke umuryango umwana uba aherutse kuvuka .

Ibi birori bikomoka mubaromani, akenshi  bitegurirwa abana b’imfura nubwo ushobora nokubitegurira abandi bana.

Ibi birori birushaho kubabyiza  iyo biteguwe n’inshuti yabugufi y’umubyeyi , nubwo nawe ashobora kubyitegurira. Uretse igihe byateguwe n’ababyeyi , ubundi usanga ibi birori bigaragaramo gutungura ndetse bikaba n’umwihariko w’abagore gusa.




Ibi birori kandi bitegurwa mugihembwe cya 3 cyo gutwita nukuvuga hagati y’ukwezi kwa 7 n’ukwa 8 bitabujijeko ishobora nogukorwa nyuma yokubyara cyane cyane kubantu bakunda gukuramo inda  cyangwa  baba batizeyeko kobazabyara amahoro.

Tubibutseko kuri ibi birori ababyeyi bateranira kwamugenzi wabo wenda kubyara, bagasangira nawe, bakaganira kubyerekeye urugendo rwo gutwita no kubyara hanyuma bakanamuha impano ziganjemo utwenda tw’umwana, amavuta yokwisiga, ibikinisho n’ibindi.




 

 

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here