Mbese koko gukonjesha imyanya y`ibanga bwaba ari uburyo bwiza bwo kurwanya icyokere ?

0
1284

Mugihe ikirere gikomeje kugaragaza impinduka zidasanzwe, cyane cyane mubihugu by`iburengerazuba bw`isi, abatuye muri icyo gice niko bakomeza kugenda bashakisha uburyo bajya bifashisha, kugirango bashobore gutambuka muri ibyo bihe bitoroshye biba byaranzwe n`izuba ryinshi cyangwa ubukonje butagira ingano.





ukonjesha imyanya y`ibanga rero akaba ari bumwe muburyo bwagaraye  bukoreshwa nabamwe mubagore ndetse n`abakobwa bo mubihugu bimwe  byo muburengera zuba bwi`isi.

Iki gikorwa kikaba cyarakozwe hifashishijwe  uduce twa barafu (twagereranywa n`urubura dusanzwe tuzi) bakaba baratwinjizaga mumyanya y`ibanga yabo bakavugako tubafasha gukonjesha umubiri wose mugihe cy`izuba ryinshi nkuko bitangazwa n`ibinyamakuru bimwe byomugihugu cy`u Bwongereza.

Ububuryo rero bukaba bwaramaganiwe kure n`abaganga batandukanye bo muri iki gihugu, kandi bakaba banaburira abagore n`abakobwa ko bishobora kubateza ibyago byinshi birimo kwangiza ibinyabutabire birinda imyanya ndangagitsina gore,kokerwa mumyanya y`ibanga ndetse n`ubundi bubabare butandukanye nkuko bitangazwa n`ikinyamakuru Metro cyo muri iki gihugu.




Ubu buryo bwokurwanya ubushyuhe kandi bwanenzwe cyane na Dr Shree Datta, inzobere mubuzima n`indwara z`abagore aho agira inama abagore n`abakobwa kuba bakaraba amazi akonje aho kugira ibindi bashyira mumyanya yabo y`ibanga,murwego rwokwirinda ingaruka zikomeye zishobora kubageraho.

Tubibutse kandi ko ikigikorwa cyo gukonjesha imyanya ndangagitsina y`abagore kiboneka kurutonde rw`ibindi bikorwa byinshi byashyizwe mukato nko gutera amabara imyanya y`ibanga (Maquillage vaginale), gukoresha umwuka ushyushye kuri iyimyanya (Twagenekereza nka sawuna) ndetse n`ibindi nkibyo.



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here