Makiyaje (maquillage/Make up) y’ igitsina ; umuco uteye impungenge.

0
1445

Ubundi dusanzwe tumenyereye uburyo butandukanye bwo kongera ubwiza nokwifata neza hakoreshejwe imiti n’ibikoresho bitandukanye aribyo tumenyereye nka makiyaje (maquillage/make up), kuburyo bumwe muribwo ubona bunatangaje. Makiyaje y’igitsina ikaba ari imwe muri ubwoburyo ndetse ikaba ikomeje noguhangayikisha inzego zishinzwe ubuzima.




Iyi makiyaje ikaba yaramenyekanye cyane kumunyamideri w’icyamamare cy’umunyamerikakazi Kim Kardashian ikaba ikorwa hagamijwe kurushaho gutunganya nokurimbisha imyanya y’ibanga y’abagore/abakobwa.




Iki cyamamare gisanzwe kigira udushya twinshi tujyanye n’imyambarire, gusokoza imisatsi n’indi mitako y’ubwiza itandukanye, ubu noneho yamenyekanishije uburyo bwo kwongerera ubwiza igitsina hakoreshejwe makiyaje. Ubu buryo bukaba bwarasakaye kubera urubyiruko rwinshi rukurikira uyu munyamideri.




Ubu buryo bukaba bwarashyizwe hanze bukurikiye ibindi bikorwa nabyo bitangaje byo kurimbisha igitsina cy’abagore n’abakobwa nk’inyogosho itangaje yo kumyanya y’ibanga izwi kwizina rya  mayo ( maillot) gusiga imiti itandukanye mugitsina hagamijwe kongera ububobere n’ibindi.

Ariko se mubyukuri ni ibihe byago byaterwa na makiyaje y’igitsina?

Abahanga muby’ubuzima bavugako ikigikorwa gishobora gutera ibibazo byinshi birimo:

Uburyaryate bukomeye, kubyimbirwa, kwangiza ikinyabutabire kiba mugitsina cy’umugore (flore) bikaba byakongera ibyago bya infection, gutakaza ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, kubabara hagati nanyuma y’imibonano mpuzabitsina, kuva amaraso mugitsina adafite impamvu n’ibindi.




Kubera izimpamvu n’izindi zitavuzwe, abahanga muby’ubuzima bagira inama abagore n’abakobwa kwirinda gukoresha imiti ibonetse yose kumyanya ndangagitsina yabo kuko ari ibice by’umibili byoroshye cyane kandi byifitiye  ubwiza karemano.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here