Kwiyahura kwabaye kwinshi: Ibimenyetso bikomeye by’umuntu ushobora kwiyagura

0
1719

Mugihe hakomeje kumvikana inkuru mbi z’abantu biyambura ubuzima tumenyereye nko kwiyahura, aho bakoresha uburyo butandukanye nko gusimbuka kumazu maremare, kwiroha mumazi, kwishyira mumigozi, kunywa imiti yica n’ibindi, twifashishije ibitekerezo by’inzobere mubuzima bwo mumutwe; twabateguriye ibimenyetso byatuma umenya uwenda kwiyahura bityo ukaba wabikumira.




1. Ubutumwa bw’ako kanya.




Gira amakenga kandi ube hafi y’umuntu wawe nutangira kumwumvana amwe mu amagambo akomeye yiyifuriza gupfa; twavuga nka aya: Gupfa bindutiye kubaho; ntimuzongera kumbona; muhumure mugiye kunkira; mfite ubwoba bwo kwiyahura; ndihafi gufata urugendo rurerure; ndihafi kuruhuka n’ibindi nkibyo.




2. Guhinduka kw’imyitwarire




Ushobora kandi kubona impinduka zidasanzwe kumyitwarire y’umuntu wawe zirimo izi zikurikira:

. Kwigunga no guhunga abandi kuburyo bukabije

. Gushaka cyane no kwegeranya imiti yica ndetse rimwe narimwe n’intwaro;

. Gufata kuburyo burenze inzoga, ibiyobyabwenge ndetse n’imiti;

.  Gutagaguza ibintu by’igiciro atunze kuburyo budasobanutse.;

.  Gusezera kunshuti, kwandika inyandiko zisezera ndetse no gutanga gahunda izakurikizwa igihe azaba adahari twagereranga no kuraga.




3. Agahinda gakabije twagereranya na Depression




Umuntu ushaka kwiyahura kandi ashobora kugaragarwaho n’agahinda gakabije gashobora nokugaragazwa n’ibi bikurikira:

.  Kunanirwa ibyo kurya cyangwa kurya bikabije;

. Kubura ibitotsi cyangwa agasinzira bikabije;

. Kutigirira amasuku ndetse no kudashyira umutima kubyo akora;

. Kugira uburakari bukabije; kwiyenza, kudafata ibyemezo, kutababazwa n’ibibabaje n’ibindi.

Mugihe ubonye ibi bimenyetso cyangwa bimwe muribyo kumuntu wawe, ningombwa kumukurikiranira hafi nokumufasha nkuko urabibona munkuru zacu zirakurikiraho.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here