Nkuko twabiganiriyeho munkuru zabanje, prostate nikamwe muduce tugize imyanya myibarukiro gabo kakaba hafi y’uruhagao. Aka gace kagenda gakura uko imyaka y’ubukure igenda yiyongera.
Inzobere mubuzima zivuga ko ibibazo bya prostate muri rusange bitangira kwigaragaza mumyaka 40 aho umuntu atangira gushaka kwihagarika inshuro nyinshi ndetse nogutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Uko imyaka igenda yiyongera, inshuro zokwihagarika zirushaho kwiyongera ndetse nogushira kw’inkari muruhago bikarushaho kugenda bigorana.
Nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye bisesengura uby’ubuzima, ubu 30% by’abagabo b’abayapani bihagarika bicaye ndetse ibihugu nka Suwedi ndetse na Taïwan bikaba nabyo bikangurira abagabo kuyoboka uyu muco atarukubera kongera isuku mubwiherero rusange cyangwa kwirinda indwara zituruka kumwanda gusa ahubwo ari n’uburyo bwo kwirinda iyi cancer.
Hashingiwe kumiterere y’umuntu, kwihagarika wicaye bituma inkari zishira burundu muruhago kandi muburyo bworoshye arinabyo bigabanya ibyago by’uburwayi bwa prostate.
Ubu bucukumbuzi bukaba bugaragazako bishobora kuzafata igihe kirekire kugirango abagabo bemere kandi bakoreshe ubu buryo!