Kumara umwanya munini kurumuri rw’ubururu bigabanya igihe cyo kubaho.

0
704

Hifashishijwe inyigo yakorewe kumubu wo mubwoko bwa drosophiles  n’ikigo  Oregon State University, byagaragayeko kumara umwanya munini kurumuri rufite ibara ry’ubururu rutangwa n’ibikoresho bitandukanye by’ikorana buhanga (ecrans) bigabanya igihe cyo kubaho.

Uru rumuri rukaba rurushaho kwiyongera uko ibi bikorero bigenda byiyongera mubuzima bwamuntu bwa burimunsi arinako birushaho gushyira ubuzima bwe mukaga. Ibi bikaba bifata indi ntera kubikoresho bikoresha ikoranabuhanga ryitwa LEDS.

Nkuko twabivuze haruguru, iyo nyigo yagaragajeko imibu yashyizwe murumuri rw’ubururu yabayeho igihe gito cyane ugereranije n’imibu yari mumwijima ndetse nomurumuri rw’umweru yangwa twita urusanzwe.

Ibi bikaba ngo byaratewe no kwangirika kw’ibice by’ubwonko arinabyo byatumye iyi mibu isaza byihuse.

Aha rero akaba ariho abahanga bagendeye bavugako za ecrans cyane cyane izikoresha ikorana buhanga rya LEDs zishobora kwangiza ibice bitandukanye by’ubwonko bw’umuntu bigatuma asaza vuba bitanaretse kumwangiriza amaso, doreko bakomeza bavugako nta nyigo zigaragara zakozwe kubyago zatera ubuzima bw’umuntu mbere yo gutangira kuzikoresha.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here