Nubwo kubyara umuntu abazwe bitagifatwa nk’ikibazo ndetse hakaba hari nabasigaye babyisabira kubera ikorana buhanga risigaye rikureshwa mubuvuzi, ubu buryo bwo kubyara bushobora kugira ingaruka yaba kumwana ndetse no kuri nyina.
Muri iyinkuru twabateguriye bimwe mubyago bishobora kugwirira abana babyawe muburyo bwo kubagwa.
1. Kudahumeka neza.
Abana bavutse muri ubu buryo bashobora kuvuka badahumeka neza kuburyo akenshi banakenera kongererwa umwuka (Oxygen) byihuse.
2. Gukomereka kw’umwana
Nubwo ibi byago bigenda birushaho kugabanyuka cyane, inyigo zitandukanye zerekanyeko umwana ashobora gukomerekera mugikorwa cyo kubaga mama we cyane cyane iyo byakozwe muburyo bwihutirwa cyane.
3. Umwana ashobora kurwara ASIMA
Mubibazo by’igihe kirekire, umwana wavutse munzira zokubaga mama we ashobora kurwara Asima ndetse akanagira allerigie kubiribwa bitandukanye ibi byose biturutse kukuba ntaho umwana yahuriye n’ikinyabutabire cyitwa Flore kiboneka mugitsina cy’umugore kikagira uruhare rukomeye mukubaka ubudahangarwa bw’umwana ugereranije n’Uwavutse munzira zisanzwe.
Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye kandi ko abana bavutse munzira yokubagwa baba bafite ibyago byinshi byokuzagira Umubyibuho ukabije mubwana bwabo.
Bumwe muburyo bwokugabanya ibibyago kumwana.
Inzobere muby’ubuvuzi zivugako kuganiriza umubyeyi mbere yokumubyaza bamubaze ari kimwe mibigabanya umunaniro kumwana bigatuma avuka ameze neza.
Kubijyanye no kurinda allerigie umwana wavutse muri ububuryo, bakomeza bagira inama ababyeyi yo konsa nibura hagati y’amezi 4 na 6 kuko nabyo bizamura ubudahangarwa bw’umwana.