Kokose abarwayi bagiye kujya bahabwa Amaraso y’amakorano.

0
670

Bakunzi bacu,ngo abarwayi baba bagiye kujya bahabwa amaraso y’amakorano? Twari tumenyereye ko abarwayi bahabwa amaraso yaturutse kubagiraneza bemera gutanga ayabo nkuko twabibonye munkuru yacu yabanje yitwa umva impano iruta izindi waha umuntu




Ubu rero igitangaje ni ivumburwa  ry’amaraso y’amakorano yatangajwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu ishuli rikuru ry’ubuvuzi ryo mumugi wa Tokorozawa mu Ubuyapani.

Aya maraso y’amakorano ngo akaba ashobora guhabwa abarwayi bose hatitawe ku itsinda ry’amaraso yabo kandi ngo akaba ashobora kubikwa kubushyuhe busanzwe mugihe kigera kumwaka nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyitwa Transfusion.




Aba bashakashatsi bakaba bemezako ikigikorwa kizakemura ubuke bw’amaraso akenerwa n’abarwayi doreko udupaki tugera kuri Miliyoni 112.5 aritwo tuboneka kwisi yose buri mwaka nyamara umuryango mpuzamahanga wita kubuzima OMS ukaba uvugako adahagije.




Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe muri Laboratoire, ngo hakaba hasigaye gusa kureba uko yakorerwa kubwinshi.

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here