Koko se umuntu yava muri koma (coma) akongera kubaho?

0
1845
Urugero rw`umurwayi uri muri coma

Mbese hari icyo waba usanzwe uzi kuri KOMA (coma mundimi z`amahanga)?

Muri rusange, koma/coma ni kimwe mubintu bitangaje kandi biteye amatsiko mubibera kwa muganga. Nubwo mumyaka yashize koma itashoboraga gutandukanywa n`urupfu ubwarwo, ubu muminsi tugezemo hari amahirwe menshi ko umuntu ashobora kuva muri koma agasubira mubuzima busanzwe abikesheje ubuvuzi bumaze gutera imbere.

Niryari se bavugako umuntu yaguye muri  KOMA (coma)?

Urugero rw`umurwayi uri muri coma

Bavugako umuntu yaguye muri coma igihe aba atakibasha kumenya, kumva cyangwa se ngo umubiri we ushobore kuba wakora ikimenytso nakimwe cy`ubwirinzi kijyanye n`ibimubayeho nko kwikanga mugihe hari ikimukozeho, kwishima no guseka cyangwa n`ibindi bimenyetso bifasha umuntu muzima kuvugana numubiri we.

Ibi ngibi biterwa nuko ibice bimwe by`ubwonko biba bisa n`ibyahagaze akenshi bitewe n`uburwayi bukomeye, impanuka cyangwa se ikindi kintu gikomeye kimugezeho muburyo butunguye. Muri iki gihe, ntibitangaje ko ibindi bimenyetso by`ubuzima nko guhumeka, ibipimo byogutera kw`umutima, ubushyuhebw`umubiri biba bikigaragara rimwe narimwe hifashishijwe ibindi byuma by`ikorana buhanga.

Iki gihe cya coma, umurwayi ashobora kuba yakimaramo kuva kumasaha ndetse kugera no kumyaka myinsi. Gusa uko igihe cya coma kiba kirekire, niko n`amahirwe yokuba yayisohokamo agenda ayoyoka. Coma zikaba zishobora gushyirwa mubyiciro bigera kuri bine hifashishijwe imikorere y`umubiri we muri icyo gihe nk`uburyo umurwayi afungura amaso, uko asubiza utubazo abajijwe ndetse n`uburyo akoresha imbaraga (nko kuba yakwitabara yigizayo akaboko ka muganga)

Urwego rwa mbere:

Umurwayi uri muri coma y`urwego rwa mbere, aba ashobora gusubiza utubazo umubajije kuburyo ushobora kumva icyo agusubije kandi akagerageza no gukora utumenyetso  tumwe na ntumwe twubwirinzi nko kwigizayo akaboko kumutera urushinge, umugaburira nibindi ashobora gukoresha ingingo ze.

Urwego rwa kabili:

Umurwayi uri muri coma yokurwego rwa kabiri aba ashobora gusubiza ibisubizo bidahuye neza n`ikibazo agize cyangwa abajijwe, ariko kandi ugasanga ntabindi bibazo agaragaza nko gutera nabi kw`umutima, guhumeka nabi, kuzamuka kw`umuvuduko w`amaraso n`ibindi..

Urwego rwa gatatu:

Uru rwego rwa coma muby`ukuri ni urwego rwa coma rukomeye, Umurwayi uri muri coma yokuri uru rwego akenshi usanga arangwa no kugagara kw`ingingo zimwe nazimwe nk`amaboko n`amaguru, ntashobore kugira ibyo yumva ndetse rimwe narimwe bigaherekezwa n`izindi mpinduka zikomeye nko kwiyongera kw`umuvuduko w`amaraso, guhumeka nabi, gutera nabi kw` umutima n`ibindi.

Urwego rwa kane:

Coma y`urwego rwa kane muyandi magambo niyo bita gupfa kw`ubwonko. Umurwayi uri muri coma y`urwego rwa kane, ntakintu na kimwe aba ashobora gukora cyangwa kumva ndetse no guhumeka bishoboka gusa igihe afashijwe n`ibyumva by`ikoranabuhanga nkuko twabibonye munkuru zacu zabanjije.

Ni izihe mpamvu zingenzi zishobora gutuma umuntu ajya muri coma?

a. Mubyukuri, impamvu zishobora gutuma umuntu ajya muri coma ni nyinshi ariko ugasanga izijyanye n`ibyo umuntu yafashe bikangiza umubiri we (cause toxiques mururimi rw`igifaransa) nkinzoga nyinshi, imiti myinsi, ibiyobya bwenge nibindi biza kumwanya wa mbere.

b. Indi mpamvu ikomeye ishobora kujyana umurwayi muri coma ni ugutakaza ubushyuhe busanzwe bw`umubiri mugihe kirerekire aribyo bita L’hypothermie.

c. Impamvu yagatatu muzishobora gutuma umurwayi ajya muri coma ni ibibazo bijyanye n`ubwonko bishobora kuva ku ihungabana rikomeye, impanuka, uburwayi bw`imiyoboro ijya kubwonko (méningite), ibibyimba byo kubwonko, umuvuduko w`amaraso ukabije, kubura isukari kurwego rukabije, kubura oxygene mubwonko, imikorere mibi y`inyama y`umwijima n`ibindi.

Nubwo tumaze kubonako coma ari ikibazo gikomeye, ariko biratangaje kuba hari ubwo abagaganga bashobora gushyira umurwayi muri coma kubushake (coma artificiel) igihe bagiye kumukorerera ubuvuzi buremereye .

Mbese umuntu ashobora kuva muri coma?

Nyuma y`amasaha cyangwa amezi ndetse n`imyaka,umuntu ashobora kuva muri coma

Yego rwose,nkuko amarebe.com yabyiboneye ubwo yasuraga imwe munzu y`indemmbe mubitaro bimwe byo mumugi wa Kigali ndetse nkuko tunabibona munyandiko zitandukanye, umuntu ashobora kuva muri coma akongera kubaho ubuzima busanzwe aribyo abenshi bita gukanguka.

Bitewe n`ubuvuzi ndetse nuko umurwayi yakomeje kwitabwaho mugihe cyose yari muri coma, birashoboka ko igihe cyagera ubwonko bukongera bukiyubaka umurwayi agakanguka. Gusa uburyo bw`imikangukire bushobora gutandukana bitewe nimiterere y`umurwayi ndetse n`icyamujyanye muri coma.

Ningombwa ko umuntu uvuye muri coma akomeza kwitabwaho ndetse nogufashwa kongera kwiga no kwimenyereza ubuzima busanzwe ndetse no kumwibagiza cyangwa no kumufasha kwakira ibyamubayeho mbere yuko ajya muri coma kuko hari abakanguka babyibuka!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here