Job position Sales, marketing & Customer Service at SOS Children’s Villages Rwanda :Deadline 21-06-2021

0
911

ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO  RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA MU KWAMAMAZA, KWAKIRA ABAKILIYA NO GUCURUZA (SALES, MARKETING & CUSTOMER SERVICE)

Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: sosbnc@sos-rwanda.org;

Burashaka guha akazi k’igihe gito umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa yo gucuruza, kwamamaza no kwakira abakiliya (sales, marketing & customer service) k’urubyiruko 81 bo mu turere twa Gicumbi na Kayonza, bize imyuga y’ubudozi no gusudira, bakaba baranatangiye kwikorera.




 

1.    IBYO UZAHUGURA AZAKORA

SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa mu gucuruza, kwamamaza no kwakira abakiliya (sales, marketing & customer service) azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:

  • Gutanga amahugurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda k’urubyiruko 40 rwo mu karere ka Gicumbi na 41 rwo mu karere ka Kayonza, mu gihe cy’ibyumweru bitatu;
  • Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cy’amahugurwa cyagenwe;
  • Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko.

2. IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE

  • Kugaragaza impamyabumenyi/impamyabushobozi y’uko yize cyangwa yahuguwe ibijyanye no kwamamaza, gucuruza no kwakira abakiliya ( sales, marketing & customer service) cyangwa ibisa nabyo;
  • Kugaragaza icyemezo cy’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha cyangwa guhugura kwihangira imirimo, nibura habiri (2) hatandukanye;
  • Kuba yarigeze gukorana na SOS byaba ari akarusho;
  • Kuzuza urupapuro rukurikira:

Amazina y’uhugura

Aho akorera (Akarere/Umurenge)

Ingingo ngari z’amahugurwa

Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’ibyumweru 3 mu turere twombi

Umubare w’iminsi y’amahugurwa

IcyitonderwaAho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.

Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira:  sos.recruitment@sos-rwanda.org, bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).

Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.

Jean Bosco KWIZERA

Umuyobozi Mukuru

SOS Children’s Villages Rwanda










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here