ITANGAZO RYO KWEGURIRA URUGANDA RW’IMYUMBATI RW’AKARERE KA NGORORERO ABIKORERA: Deadline: 03/06/2024 Saa kumi n’imwe (17h:00) za nimugoroba

0
501

ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRWA URUGANDA
RW’IMYUMBATI RW’AKARERE KA NGORORERO

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Umwanzuro N0 58 wo kuwa 17/10/2023 w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero; Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, ko bushaka kwegurira Abikorera Uruganda rw’imyumbati rw’Akarere ka Ngororero, ruherereye mu Mudugudu wa Kibingo, mu Kagali ka Rugogwe, Umurenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, rwubatse mu kibanza gifite UPI :3/05/09/04/466.


IBISABWA USHAKA KWEGURIRWA URUGANDA

 Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Akarere, isaba kwegurirwa Uruganda igaragaza amafaranga azishyura urwo ruganda
 Icyangombwa cya Koperative cyangwa Kampani ahagarariye mu gihe upiganwa ari Koperative cyangwa Kampani
 Uburyo azabyaza umusaruro Uruganda (kugaragaza imbanziriza mushinga y’uburyo azabyaza umusaruro uruganda)
 Icyangombwa kigaragaza ko yasuye uruganda apiganira

ICYITONDERWA

1. Kuba usaba asanzwe akora umwuga ufitanye isano n’uruhererekane nyongeragaciro
rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byaba ari akarusho
2. Gusura Uruganda biteganijwe kuwa 23/05/2024, guhaguruka ni saa tanu (11h:00) za mu gitondo ku biro by’Akarere ka Ngororero
3. Ibaruwa isaba izohererezwa Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero igizwe n’ibaruwa imwe
y’umwimerere na kopi ebyiri (2), amabaruwa azajya atangwa mu Bunyamabanga Rusange
bw’Akarere ka Ngororero no kuri Email :Info@ngororero.gv.rw
4. Igihe ntarengwa cyo gutanga amabaruwa ni kuwa 03/06/2024 Saa kumi n’imwe (17h:00) za nimugoroba. Nyuma y’isaha ubusabe buzoherezwa ntibuzakirwa,
5. Ibiciro by’abapiganira kwegukana uru ruganda bizatangazwa kuwa 12/06/2024
6. Uzegurirwa Uruganda rw’ imyumbati azishyura 15% by’igiciro azaba yatanze nyuma yo
gukora declaration (binyuze ku rubuga rwa Rwanda Revenue) nyuma y’umunsi umwe
akimara kubona ibaruwa y’uko yegukanye uruganda, asigaye akazayishyura mu gihe
kitarenze iminsi 15 ibarwa uhereye igihe yishyuriye 15%.
7. Mugihe uzaba yasabwe kwishyura atabyubahirije, hazafatwa uwamukurikiye mu biciro kandi 15% azaba yatanzwe ntazayasubizwa.
8. Kuba yiteguye gutangira imirimo nyuma yo kwegukana uruganda
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nimero zikurikira 0781991420/0788760671

Bikorewe I Ngororero, kuwa 17/05/2024

Kanda hano usomeiri tangazo kurubuga rw’Akarere











LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here