“African Evangelistic Enterprise” (AEE Rwanda) ikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Rukatsa, irifuza guha akazi umuntu umwe (1) ushoboye gukora imirimo ikurikira:
Gufasha, gushishikariza no guhugura urubyiruko muri gahunda zo kuruteza imbere rwihangira imirimo (Client Manager). Uwo mukozi azakorera ku icyicaro cy’ Amasezerano Community Banking – ACB” kiri mu mugi wa Kigali.
Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umukristo wavutse ubwa kabiri.
- Kuba afite impamyabushobozi ihanitse mu ishami ry’ububaruramari (Finance – Accounting).
- Kuba yarakoranye n’urubyiruko, kuba yarakoranye n’ibigo by’imari kuburyo abasha gusesengura amadosiye ajyanye n’inguzanyo kandi abifitiye gihamya.
- Kuba atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko.
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga Moto (Class A).
Ibyangombwa bisabwa buri muntu n’ibi bikurikira:
- Urwandiko rusaba akazi rwandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa AEE Rwanda.
- Umwirondoro w’usaba akazi (CV) na Fotokopi y’impamyabushobozi.
- Fotokopi y’irangamuntu.
- Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga Moto (Claa A).
- Icyangombwa cy’ubuhamya bw’umukristo cyatanzwe na Pasitoro w’Itorero (Usaba akazi asengeramo) kitarengeje amezi atatu (3).
Igihe ntarengwa cyo gutanga inzandiko ni kuwa kabiri taliki ya 22/10/2019 saa sita z’amanywa, ntimuzakererwe kuko no muri “Week-end” (ku wa gatandatu no ku cyumweru) uzaza wese azakirwa neza.
Ikizamini kizakorwa ku wa kane taliki ya 24/10/2019 saa tatu (9h00) za mu gitondo.
Abujuje ibisabwa nibo bonyine bazamenyeshwa aho ikizamini kizakorerwa kandi uzatsinda azatagira akazi taliki ya 01/11/2019.
Bikorewe i Kigali ku wa 16/10/2019
Umuyobozi ushinzwe abakozi
Umulisa Beatrice