Itangazo ry’akazi k’ubushoferi muri Bible Society of Rwanda (BSR ):(Deadline:14-04-2022)

0
3050

ITANGAZO RY’AKAZI – Driver 

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Société Biblique du Rwanda/ Bible Society of Rwanda –BSR) urashaka gutanga akazi ku mwanya w’umushoferi “Driver”.

Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda ufite imyaka itarenze 45 y’amavuko
  • Kuba ari umukristo w’Itorero/Kiliziya ry’umunyamuryango wa BSR
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Permi Category B na D, aramutse azi gukanika byaba ari akarusho
  • Kuba yararangije amashuri abanza (Post primary Education)
  • Kuba afite uburambe mu gutwara ibinyabiziga nibura bw’imyaka itanu (5) byemezwa n’ibyemezo yahawe n’aho yakoze
  • Kuba abasha kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, aramutse azi izindi ndimi byaba ari akarusho
  • Kuba ashobora gukorana n’abandi (Team work)
  • Kuba ari inyangamugayo

Dosiye isaba akazi igizwe n’ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba ako kazi yandikirwa Umunyamabanga Mukuru wa BSR
  • Umwirondoro wose w’usaba akazi (CV)
  • Kopi y’irangamuntu n’iy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga B na D
  • Icyemezo cy’ubuhamya gisinyweho n’umushumba wo mu itorero cyangwa Kiliziya by’abanyamuryango ba BSR
  •  Ibyemezo by’aho yakoze mbere

Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku biro bya BSR bitarenze taliki ya 14/04/2022 sa sita z’amanywa (12h00). Abujuje ibisabwa bazatoranywa gukora ikizami nibo bazahamagarwa gusa.

Bikorewe i Kigali kuwa 31/03/2022

Rev. RUZIBIZA Viateur

Umunyamabanga Mukuru wa BSR

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here