KOPERATIVE INDATWA ZA KAMONYI
Koperative INDATWA ZA KAMONYI yatangijwe kuwa 15 Werurwe 2017. Ikaba yarabonye ubuzimagatozi muri uwo mwaka. Ifite abanyamuryango basaga 1,500 Baturuka mu mirenge itatu; Mugina, Rugalika na Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bakaba bahinga mu gishanga cya Ruboroga. Ifite icyicaro mu murenge wa Rugalika. Iyi Koperative ikaba igerageza gushyira imbaraga munmishinga iyayo ibyara inyungu byumwihariko ku bihingwa by’ ingenzi nk’ ibigori ,ibishyimbo n’imboga.
UMWANYA: Agronome Aho azakorera: umurenge (Nyamiyaga, Rugalika na Mugina) mu karere ka Kamonyi ahao koperative ikorera.
Inshingano z’ ibanze;
• Gufasha koperative n’abanyamuryango kuzamura umusaruro uva mu buhinzi mu bwiza no mu bwinshi
• Gushishikariza abanyamuryango gukoresha neza inyongeramusaruro no gukurikirana uko bikorwa.
• Gufasha abahinzi gutegura no gukurikirana gahunda y’ihinga no gusimburanya ibihingwa mu murima.
• Gutanga raporo zihoraho z’ibikorwa byose byerekeye ubuhinzi muri koperative.
• Gushishikariza abanyamuryango kubungabunga ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bifasha mu kongera no gufata neza umusaruro.
• Gukora n’akazi kose ashobora guhabwa hagamijwe guteza imbere koperative.
Ibisabwa;
Umukandida kuri uyu mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 mu bijyanye n’ubuhinzi (‘
- Kuba afite uburambe mu kazi by’ibura bw’ imyaka 2 mu bijyanye n’ubuhinzi (kuba yarakoranye n’amakoperative y’ubuhinzi byaba ari akarusho)
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto icyiciro cya A (byaba ari akarusho)
- Gusaba akazi;
Abakandida bujuje ibisabwa bagomba kugeza ku biro bya koperative amabaruwa asaba akazi yandikiwe perezida wa koperative, (CV), fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu, ibyemezo bigaragaza aho yakoze n’uruhushya rwo gutwara moto, bitarenze kuwa 13 Mutarama 2023 saa saba (01H00 PM) ku:
Cyicaro Cya Koperative INDATWA ZA KAMONYI giherereye ku Rugalika (akagali ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika akarere ka Kamonyi. Kubindi bisobanuro mwahamagara numero zikurikira: 0790966014,0788708934
Bikorewe Rugalika Kuwa 21 Ukuboza 2022
Erneste TUYISENGE
Perezida wa Koperative
Click here to visit the website source