ITANGAZO RY`AKAZI KO KWIGISHA K`IGIHE GITO MURI MUSANZE DISTRICT: Guhera 21/10/2025

0
2329

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buramenyesha ababyifuza kandi babifitiye
ubushobozi ko hari akazi ko kwigisha k’igihe gito, gasabwa binyuze ku kigo cy’ishuri
gifite uwo mwanya kugira ngo Ubuyobozi bw’ikigo bwandike abakandida bifuza
gusimbura abarimu bagiye kujya mu kiruhuko bemererwa n’amategeko. Usaba akoresha
ikoranabuhanga (TMIS).

Ibisabwa:

1. Usaba akazi atanga impamyabushobozi ingana n’iy’uwo asimbura isikannye neza
kandi isomeka iherekejwe na “Transcript / Bulletin”.
2. Usaba akazi agomba kuba yemera gukorera ku masezerano y’igihe gito.
3. Usaba akazi agomba kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi agenga
umwarimu w’umusimbura nk’uko ari ku mugereka w’iri tangazo kandi aboneka no
kuri website y’Akaarere ka Musanze (www.musanze.gov.rw).
4. Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ufite umwanya ukeneye umusimbura amenyesha
abashaka akazi binyuze mu itangazo ategura rikamanikwa ku kigo cy’ishuri, Ku biro
by’Akagari n’Umurenge ishuri riherereyemo.

5. Gusaba akazi bitangira ku wa 21/10/2025.
Murakoze.

Kanda hano urebe aho iri tangazo ryaturutse

Kanda hano ukore subscibe ku AMAREBE Y`URWANDA TV maze urebe intambwe kuyindi uko wafungura ndetse ugakoresha youtube channel yawe.












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here