Itangazo ry’akazi k’ Umwanya w’ Umushoferi muri COPEDU PLC : Deadline: 16-09-2022

0
2062

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha ababyifuza gupiganirwa umwanya w’umushoferi

Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Permi Category na B,
  • Kuba ari indakemwa mu mico no myifatire
  • Kuba yararangije amashuri yisumbuye.
  • Kuba afite uburambe bw’umwaka umwe (1) mu gutwara ibinyabiziga
  • Kuba abasha kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, aramutse azi izindi ndimi byaba ari akarusho

Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba ako kazi yandikirwa ubuyobozi bukuru bwa COPEDU Plc
  • Umwirondoro wose w’usaba akazi (CV)
  • Kopi y’irangamuntu n’iy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga A na B
  • Ibyemezo by’aho yakoze mbere

Icyitonderwa: Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku cyicaro gikuru cya COPEDU Plc cyangwa kuri imeyiri hr-recruitment@copeduplc.rw ikoherezwa kuri abitarenze taliki ya 16/09/2022 saa sita z’amanywa (12h00). Abujuje ibisabwa bazatoranywa gukora ikizami nibo bazahamagarwa gusa.

Bikorewe i Kigali, ku wa 05/09/2022

MUYANGO Raissa

Umuyobozi Mukuru










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here