Itangazo rya Minisiteri y`uburezi ryo kuwa 25/07/2021 rireba abanyeshuli barimo gukora ibizamini bya Leta

0
1364

Ibicishije kurukuta rwayo rwa Tweeter, MINEDUC yibukije ibi bikurikira:

  1. Iributsa abanyeshuri bari gukora Ibizamini bya Leta ko gahunda y’ingendo ari kuva saa 5h30 – 7h30 mu gitondo na nimugoroba kuva saa 15h30 – 18h00. Iti << Turongera kwibutsa abanyeshuri bose ndetse n’ababyeyi kubahiriza iyi gahunda.>>

2.  Kubera ko ku wa kabiri tariki ya 27/07/2021 nta bizamini bizakorwa nyuma ya saa sita, imodoka zizatwara abanyeshuri guhera 12h00-15h30. Umunyeshuri uzarenza aya masaha ntazabona imodoka imufasha kugera mu rugo.

3. Guhera tariki ya 28/07/2021 kugeza tariki ya 30/07/2021; gahunda yo gutwara abanyeshuri bajya mu bizami-ngiro (pratique) izakomeza ku masaha asanzwe guhera 5h30-7h30 mu gitondo no guhera 3h30-6h00 ku mugoroba.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here