Itangazo rya Minisiteri y`uburezi ryo kuwa 16/07/2021rireba abanyeshuli;abalimu ndetse n`abayobozi b`amashuli kubijyanye n`ibizamini bya Leta

0
2666

Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 aho Minisiteri y’Uburezi yasabwe gushyiraho amabwiriza ajyanye n’ imigendekere y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’lmyuga n ‘Ubumenyingiro;
Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abafatanyabikorwa bose ibi bikurikira:
1. Abanyeshuri barasabwa kuzajya aho bazakorera ibizamini (Examination Centres) ku wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, bitarenze saa tatu za mu gitondo (9:00) kugira ngo bamenyeshwe gahunda izagenderwaho n’amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini.
2. Buri munyeshuri uzakora ikizamini cya Leta wiga ataha agomba kuva kandi agasubira mu rugo yambaye impuzankano y’ishuri kandi afite ikarita y’ishuri imuranga kugira ngo yoroherezwe mu ngendo.
3. Abarezi n’abandi bakozi bazafasha mu bizamini bya Leta bagomba kuba bafite amakarita ajyanye n’iki gikorwa. Ikigo cy’lgihugu gifite ibizamini bya Leta mu nshingano (NESA) kizakorana n’Uturere mu gutanga ikarita iranga abakozi bazafasha muri iki gikorwa.

Soma itangazo ryose hano

 

 

 











LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here