ITANGAZO RY’ ICYAMUNARA CY’IMODOKA N’IPIKIPIKI MURI Energy Utility Corporation Limited(EUCL) | Published on 01-08-2022:Deadline: 19-08-2022

0
1624

ITANGAZO RY’ ICYAMUNARA CY’IMODOKA N’IPIKIPIKI

Itangazo No 11.07.022/……./22-23/AUCTION/EUCL/DCS/FM/02

Uburyo bwo Kugurisha (Auction Method)Ipiganwa rinyuze mu gutangaza igiciro bavuga mu ruhame hadakoreshejwe amabahasha (Bidding without sealed envelopes)

Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashyanyarazi “EUCL” yishimiye kumenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ibafitiye ibinyabiziga bigurishwa bitandukanye birimo Imodoka n’Ipikipiki. Abemerewe gupiganwa ni umuntu wese ufite ubushobozi bwo kugura. Ibyo binyabiziga ni ibi bikurikira:

AMAPIKIPIKI
No PLATE NUMBER TYPE
1 RB 956 W TVS
IMODOKA
No PLATE NUMBER TYPE
01 RAC 660 W NISSAN URVAN BUS
02 RAD 438 T NISSAN HB
03 RAC 687 W NISSAN HB




 Hateganyijwe kandi gusura (site visit) ku bantu bifuza kugura ibyo binyabiziga bizagurishwa muri iki cyamunara cyavuzwe haruguru. Uko gusura (site visit) guteganyijwe guhera tariki ya 08/08/2022 kugeza tariki ya 11/08/2022 aho ibinyabiziga biherereye kuri Substation ya Ndera mu masaha y’akazi (Guhera saa tatu za mu gitondo (9h00 kugeza saa kumi n’imwe 17h00). Icyamunara kizaba tariki ya 19/08/2022 kuri Substation ya Ndera aho ibinyabiziga biherereye, saa yine za mugitondo (10h00 am).

Andi mabwiriza agenga iri piganwa mwayasanga ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi). EUCL ifite uburenganzira bwose bwo kwanga ibiciro byose byatanzwe igihe bigaragaye ko ibiciro byatanzwe ari bito cyane.

Icyitonderwa: Upiganwa wese ategetswe gusoma amabwiriza y’ipiganwa aboneka ku cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi).

Bikorewe i Kigali ku wa 29/07/2022

Ronald MUTUNGI Armand ZINGIRO

Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko Umuyobozi Mukuru










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here