ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA), MU MWAKA W’AMASHURI 2021-2022

0
3963

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA), MU MWAKA W’AMASHURI 2021-2022

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y’ U RWANDA

(UNIVERSITY OF RWANDA), MU MWAKA W’AMASHURI 2021-2022.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (Higher Education Council) buramenyesha
abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye bitegura gutangira umwaka wa
mbere muri Kaminuza y’ u Rwanda (University of Rwanda), ibi bikurikira:
1. Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 10/02/2022 kugeza ku ya 09/03/2022. Nyuma
y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.
2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze gusaba umwanya (Application for Admission) muri
“University of Rwanda”.
3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti ukurikira:
https://mis.hec.gov.rw/bursary/Apply-Local
4. Usaba inguzanyo asabwa kuzuza neza amakuru yose akenewe kugira ngo ubusabe bwe
buzigweho. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.
5. Usaba agomba kuzuza neza ahabugenewe: i) nimero y’indangamuntu, ii) nimero yahawe na
University of Rwanda asaba ishuri (reference number), iii) email ye ikora neza kandi
akabika neza umubare w’ibanga (password), iv) nimero ye ya telefoni.
6. Usaba inguzanyo yomeka ahabugenewe (attachment): (a) Kopi y’indangamuntu, (b) Amanota
yabonye mu kizami gisoza umwaka wa gatandatu (“Results Slip” iboneka ku rubuga rwa NESA
(www.nesa.rw) cyangwa “Equivalence” ku bize muri porogaramu mpuzamahanga).
7. Kugira ngo ubusabe bugire agaciro, amazina ari ku ndangamuntu agomba kuba ahuye n’ayo ku
mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye cyangwa kuri ‘’Results Slip’’ cyangwa kuri
“Equivalence”. Mu gihe bidahuye, usaba agomba kubanza kubikosoza muri NESA cyangwa muri
NIDA( Ikigo gishinzwe gutanga indangamuntu) mbere yo gusaba inguzanyo.
8. Ku bindi bisobanuro mwatwandikira kuri email: scholarship@hec.gov.rw cyangwa
mugahamagara kuri nimero ikurikira: 0791504860.
Icyitonderwa:
– Mu gihe bibaye ngombwa ko umunyeshuri yifashisha undi muntu mu kuzuza ubusabe bwe,
ajye yibuka gushyiraho “email” na nimero ya telefoni bye bwite.
– Iri tangazo rireba gusa abasabye kwiga muri “University of Rwanda”. Uwasabye inguzanyo
yo kwiga muri “Rwanda Polytechnic” ntiyemerewe gusaba no muri “University of Rwanda”.
Bikorewe i Kigali, ku wa 09/02/2022.

Kanda hano usome itangazo ry`umwimerere










 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here