Itangazo Rigenewe Abarimu Batsinze Ikizamini Cy’akazi Boherejwe Na REB Kwigisha Mu Mashuri Yo Mu Karere Ka Kicukiro: Deadline: 25/01/2022

0
1800

 Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buramenyesha abarimu bose batsinze ikizamini cy’akazi bari ku rutonde rwoherejwe na REB mu kwezi kwa Mutarama 2022 bagomba kwigisha mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro, kwihutira kugeza ku Biro by’ako Karere dosiye y’akazi yuzuye bitarenze tariki ya 25/01/2022;

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burabasaba ko mbere yo kuzana dosiye umwarimu agomba kubanza kureba ko amazina ari ku mpamyabumenyi ye ahura n’amazina ari ku indangamuntu ye. Byaba bidahura akabanza gukosoza kimwe muri byo;

Dosiye isabwa igomba kuba irimo ibyangombwa bikurikira:

  1. Dipolome iriho umukono wa Noteri;
  2. Icyangombwa kigaragaza ko atigeze akatirwa n’inkiko (Criminal Record),
  3. Icyangombwa gitangwa n’umuganga wemewe na Leta (Medical certifıcate );
  4. Umwirondoro wuzuye (CV);
  5. Ifoto ngufi ebyiri (2) z’ibara;
  6. Fotocopi y’indangamuntu (ID)
  7. Nomero ya konti yo muri Umwarimu SACCO;
  8. Nimero y’ubwishingizi (RSSB)










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here