Itangazo rigenewe abahawe akazi k`ubwarimu mukarere ka RUTSIRO

0
1672

ITANGAZO RIGENEWE ABAHAWE AKAZI K’UBWARIMU MU KARERE KA RUTSIRO

Ashingiye ku ibaruwa No 1190/REB/TDM&CGC/2021 yo ku wa 17/11/2021 Umuyobozi Mukuru wa REB yandikiye Uturere asaba gukora ishyirwa mu myanya ry’abarimu (Teachers’ Placement books) ririmo abarimu bashya n’abasanzwe mu kazi kandi rikagezwa kuri REB bitarenze tariki ya 30/11/2021;

Ashingiye ko kugeza ubu hari bamwe mu bahawe na REB akazi ko kwigisha mu Karere ka RUTSIRO batari bazana ibyangombwa bisabwa kugira ngo bahabwe amabaruwa abashyira mu kazi, ibi bikaba byaradindije igikorwa cyo gushyira mu myanya abarimu (Teachers’Placement);

Umuyobozi w’Akarere ka RUTSIRO aramenyesha abantu bose bahawe akazi ko kwigisha muri aka Karere batari bazana ibyangombwa bisabwa kandi byujuje ubuziranenge ko basabwe kuba babigejeje ku Mukozi Ushinzwe imicungire y’abakozi (abarimu n’abaganga) bitarenze ku wa kabiri tariki ya 14/12/2021.

NB : -Uzaba atarataranga ibyangombwa bye ku itariki yavuzwe haruguru azafatwa nk’utaremeye akazi yahawe cyangwa utujuje ibisabwa, bityo umwanya we usabirwe muri REB undi mwarimu wo kumusimbura.

Kanda hanousome itangazo ry`umwimerere










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here