Itangazo kuburyo bushya wasabamo akazi unyuze kurubuga rw’ ikigo cy’igihugu gishakira Leta abakozi (e-recruitment)

0
12994

Nyuma yokwakira ubusabe bwa benshi mubadukurikira, badusaba ko twabafasha mugusaba akazi (Kudepoza) banyuze kurubuga rw’ ikigo cya Leta  gishinzwe kuyishakira abakozi (Rwanda civil service Recruitment Portal) by`umwihariko hifashishijwe uburyo buvuguruye bwa e-recruitment, twahisemo kuguha inshamake y’inzira wanyuramo ukadepoza ibyangombwa byawe ukoresheje iri koranabuhanga:

I. Intambwe yambere: Gufunguza account/Kwiyandikisha

Mugihe ari ubwambere ugiye kudepoza/ gusaba akazi ukoresheje uru rubuga, ningombwa ko ubanza kwiyandikisha (Gufunguza account)

II. Uko bikorwa:

a. Kanda hano winjire kurubuga 

 

b. Kanda kuri Register

c. Uzuza iyi mbonera hamwe /form ikurikira maze uyohereze (Submit)

 

Nyuma yo korereza form yujuje neza, uhita wohererezwa ijambo ry`ibanga/Password/Mot de passe kuri email wakoresheje wuzuza ya form.

Ubu noneho uba ushobora gutangira bundi bushya ugakanda noneho kuri Login maze ukuzuzamo user name yawe na ya pass word wahawe ubundi ugakurikiza amabwiriza mukudepoza.

N.B: Nyuma yo kudepoza neza, uzahabwa email ikumenyeshako ubusabe bwawe bwakiriwe neza ndetse uzajye unamenyeshwa aho dosiye igeze cyangwa se (Application status).










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here