1.Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofısiye no mu mutwe w’Inkeragutabara (Reserve Force) ko bakwihutira kwiyandikisha mu turere batuyemo guhera tariki ya 03 kugeza ku ya 10 Mutarama 2022.
2. Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako) bakanarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami avugwa muri iri tangazo. Bagomba kuba bararangije amashuri yisumbuye kandi bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 18 na 21.
3. Abandi bahamagawe ni abifuza gukorera igihugu mu Ngabo z’u Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara. Bazahabwa amahugurwa y’amezi icyenda. Abakenewe ni urubyiruko rwarangije nibura amashuri atatu yisumbuye kujyana hejuru n’abafıte ubumenyi bwihariye ku rwego rwa A1 na A0. Aba bose bagomba kuba bafıte imyaka y’amavuko hagati ya 18 na 25.
4. Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:
a. Kuba uri Umunyarwanda;
b. Ufıte ubushake;
c. Kuba ufıte ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta;
d. Kuba utarakatiwe n’inkiko;
e. Kuba uri inyangamugayo;
f. Kuba un ingaragu;
g. Gutsinda ibizamini bizatangwa.
5. Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira:
Mu ishami rya General Medicine, amanota asabwa, ni A-B mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering; amanota asabwa ni A-B mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga muri Mathematics amanota asabwa ni A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga muri Physics, barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo.
6. Abifuza kwiga mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga mu ishami rya Biology amanota asabwa ni A-C babonye mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MEG, MCoE, HEG, HGL, HEL na LEG. Abize muri WDA bagomba kuba barabonye amanota aruta cyangwa angana na 40 naho abize ubwarimu bagomba kuba barabonye nibura amanota agera kuri 70 ku ijana.
7. Abiyandikisha basabwa kwitwaza ibi bikurikira:
h. Indangamuntu
i. Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa noteri
j. Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge
k. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko
Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva ku ya 11 kugeza ku ya 18 Mutarama 2022 saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:
a. Intara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi ni ku ya 11 Mutarama kuri Sitade ya Gicumbi. Mu Karere ka Burera ni ku ya 12 Mutarama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Musanze ni ku ya 13 Mutarama kuri Sitade Ubworoherane. Mu Karere ka Gakenke ku ya 14 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu Karere ka Rulindo ni ku ya 15 Mutarama ku kibuga cya Gasiza.
b. Mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo ni ku ya 16 na 17 Mutarama kuri Sitade ya ULK. Mu Karere ka Nyarugenge ni ku ya 18 Mutarama, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu Karere ka Kicukiro ni ku ya 19 na 20 Mutarama kuri Sitade ya IPRC Kicukiro.
c. Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, ni ku ya 11 Mutarama kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu Karere ka Nyaruguru ni ku ya 12 Mutarama ku kibuga cy’umupira Ndago. Mu Karere ka Gisagara ni ku ya 13 Mutarama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Huye ni ku ya 14 Mutarama kurt Sitade ya Huye. Mu karere ka Nyanza ni ku ya 15 Mutarama kuri Sitade i Nyanza. Mu Karere ka Ruhango ni ku ya 16 Mutarama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Muhanga ni ku ya 17 Mutarama kuri Sitade ya Muhanga. Mu Karere ka Kamonyi ni ku ya 18 Mutarama ku biro by’Akarere.
d. Mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Kirehe ni ku ya 11 Mutarama ku biro by’Akarere ka Kirehe. Mu Karere ka Ngoma ni ku ya 12 Mutarama i Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu Karere ka Nyagatare ni ku ya 13 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. Mu Karere ka Gatsibo ni ku ya 14 Mutarama ku biro by’Akarere ka Gatsibo. Mu Karere ka Kayonza ni ku ya 15 Mutarama ku biro by’Akarere ka Kayonza. Mu Karere ka Rwamagana ni ku ya 16 Mutarama ku biro by’Akarere i Rwamagana. Mu Karere ka Bugesera ni ku ya 17 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).
e. Mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rusizi ni ku ya 11 Mutarama kuri Sitade ya Rusizi. Mu Karere ka Nyamasheke, ni ku ya 12 Mutarama ku biro by’akarere. Mu Karere ka Karongi ni ku ya 13 Mutarama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Rutsiro ni ku ya 14 Mutarama kuri Sitade ya Rutsiro. Mu Karere ka Rubavu ni ku ya 15 Mutarama kuri Sitade ya Rubavu. Mu Karere ka Nyabihu, ni ku ya 16 Mutarama mu Kigo cya Gisirikare Mukamira. Mu Karere ka Ngororero ni ku ya 17 Mutarama kuri Sitade Ngororero.
Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Minisiteri y’lngabo www.mod.gov.rw.