Isoko ryo gutwara kuri moto abakozi ba PACT bakorera mu Mirenge y’Intara y’Amajyepfo : Deadline: 20-01-2022

0
2454

ITANGAZO RY’ISOKO RYO GUTWARA ABANTU KURI MOTO

Pact Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ITSCI (International Tin Supply Chain Initiative) irifuza gutanga isoko ryo gutwara kuri moto abakozi bayo bakorera mu Mirenge y’Intara y’Amajyepfo ikurikira:

Amazina y’umumotari

Akarere

Imirenge

Ibiciro mu mafaranga y’amanyarwanda kuri buri km (Gutwara ukamusiga ukongera ukaza kumufata)

Ibiciro mu mafaranga y’amanyarwanda kuri buri km (Moto ikodeshejwe umunsi wose)

Huye

Rwaniro

Kamonyi

Rukoma, Mugina, Ngamba, Runda, Kayenzi

Muhanga

Muhanga, Cyeza, Rongi, Mushishiro, Rugendabari, Kabacuzi, Kiyumba, Kibangu, Nyabinoni, Nyarusange

Nyamagabe

Cyanika

Nyanza

Nyagisozi

Nyaruguru

Cyahinda, Busanze, Ruheru

Ruhango

Kinihira, Mwendo, Byimana, Bweramana

 Umumotari agomba kuba yujuje ibikurikira:

  • Kuba ari Umunyarwanda
  • Kuba afite moto itarengeje imyaka itatu (3) ikora
  • Kuba afite ikinyabigiza gifite ibyangombwa (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org)
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto, Category A (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org )
  • Kuba afite icyangombwa cya RURA n’icy’Ishyirahamwe abarizwamo (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org)
  • Kuba moto atwara ifite Ubwishingizi (Assurance) na Carte jaune (fotocopi igatangwa ku biro bya Pact Rwanda cyangwa kuri email: pactrwanda@pactworld.org)

 Icyitonderwa

  • Buri Mumotari yemerewe gutwara mu Karere kamwe gusa kandi akaba atuye muri ako Karere. Ibiciro bizakirwa ni iby’umumotari uzagaragaza ko yemeye gutwara mu Mirenge yose yo mu Karere atuyemo.
  • Umumotari ntiyemerewe gutwara umukozi wa Pact Rwanda yanyoye inzoga, kuvugira kuri telephone atwaye ndetse no kunywa itabi.
  • Moto ntigomba gutwarwa n’undi muntu utari mu masezerano keretse iyo byamenyeshejwe Pact Rwanda mbere y’akazi.
  • Umumotari agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

 Igihe akazi gatangirira n’igihe karangirira

Umumotari azajya atangira akazi igihe cyose akenewe kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00) kugeza igihe cyose umukozi wa Pact Rwanda azaba arangije akazi ashinzwe bitarenze saa mbiri za nimugoroba (20h00).

Uburyo bwo kwishyurwa

Amafaranga azajya yishyurwa buri kwezi hakurikijwe ingendo umumotari azaba yaratwaye umukozi wa Pact Rwanda. Inyemezabwishyu izajya izana n’impapuro igaragaza amatariki, amasaha, izina n’umukono by’uwatwawe. Kwishyura bizajya biba mu minsi itarenze itanu binyujijwe kuri compte y’umumotari cyangwa hakoreshejwe uburyo bwa mobile money.

Abifuza gukora aka kazi batanga ibiciro hamwe n’ibyangombwa byavuzwe haruguru ku biro bya Pact Rwanda biherereye mu Karere ka Nyarugenge cyangwa bakohereza kuri email ikurikira: pactrwanda@pactworld.org, bitarenze kuwa kane tariki ya 20 Mutarama saa kumi n’imwe (17h00).

Ku bindi bisobanuro mwahamagara telephone igendanywa 0788353598.

Umuyobozi Mukuru wa Pact Rwanda

Ildephonse Niyonsaba










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here