Isi ikomeje guhura n`akaga: Papa yihanganishije abasizwe iheruheru n`umutingito mugihugu cya Indoneziya

0
821

Ikirwa cya Sulawesi mugihugu cya Indoneziya cyangijwe bikomeye numutingito nyuma yimyaka igera kuri 2 gihuye n`umwuzure uzwi nka Tsunami.

Muri Nzeri 2018, iki kirwa kitari gito kibasiwe numutingito ukomeye waje nogukurikirwa numwuzure uzwi nka Tsunami aho abagera muri 2 500 bahatakarije ubuzima  ariko abarenga 5 000 bakaburirwa irengero. Ubunabwo kumunsi w`ejo umutingito ukomeye uri kugipimo cya 6.2  mubipimo bya Richter ukaba wongeye kwibasira iki kirwa.

Ikinyamakuru Vatican news dukesha iyi nkuru, inkangu zikomeye zikaba zarengeye uduce dutandukanye ndetse zinafungirana abantu benshi munsi yibisigazwa by`amazu.




Ubuyobozi bukaba bwabaruye abantu benshi bitabye Imana ndetse nabandi bakomeretse nubwo imibare yakomeje kwiyongera uko amasaha yakomeje kugenda ahita. Gusenyuka kwibikorwa remezo birimo n`amashanyarazi bikaba byakomeje kuba inzitizi y`ubutabazi ndetse n`itumanaho.

Nkuko byatangajwe n`ikinyamakuru Vatican News kuri uyu wagatandatu taliki ya 16/01/2021, mu butumwa bwasinyweho na Karidinali Pietro Parolin akaba n`umunyamabanga wa Leta, Papa Francois yavuzeko ababajwe bikomeye n`ubuzima bwabantu ndetse n`ibindi byangirikiye muri ibi byago byagwiririye igihugu cya Indoneziya.

Papa yavuze kandi ko yifatanyije n`abagizweho ingaruka n`iki kiza. Yavuzeko arakomeza gusabira roho zabitabye Imana ngo ziruhukire mumahoro, abakomeretse  ngo bakire ndetse n`abababaye ngo babone ihumure.

Yakomeje kandi ashimira abayobozi ba Indoneziya ndetse n`abandi bantu batandukanye bari mubikorwa by`ubutabazi no gukomeza gushaka ababa bagihumumeka anasabira umugisha n`imbaraga zogukomeza kwizera ku baturage bose muri rusange .

Nubwo idini gaturika igera kuri 2% gusa by`abaturage b`iki kirwa gisanzwe kiganjemo abayisiramu, iki kinyamakuru cyakomeje gitangaza ko iri dini ryahise ryishyira hamwe ngo rirebe uko ryakora ibikorwa byo kugoboka abari mukaga birimo nogufungura ibigo byo kwakiririramo abagera 15 000 bakuwe bubyabo.nkuko byatangajwe n` umuyobozi wa Karitasi mugihugu cya Indoneziya Padiri Fredy Rante Taruk.

Icyakora bikaba ngo bitoroshye kugeza inkunga kubayikeneye kubera ibihe bitoroshye bya Covid 19 doreko igihugu cya Indoneziya kiza mubihugu byashegeshwe n`iki cyorezo kumugabane wa Aziya kuko ibarurirwamo abanduye bagera 900 000 ndetse nabamaze guhitanwa nacyo bagera 25 000.

 




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here