Ishyirwa mumyanya ry’abarimu ryatumye bamwe mubayobozi ba REB bahagarikwa

0
1270

Nkuko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’ u Rwanda, abayobozi batatu mu kigo gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), bahagaritswe kumirimo yabo bazira kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

Nkuko byanyujijwe kurukuta rwa tweeter y’ibiro bya Minisitiri w’intebe, abo bayobozi ni aba bakurikira:

1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

Ibi bikaba bibaye nyuma y’igikorwa kimaze iminsi cyo gushyira abarimu mumyanya ariko REB yo ikaba yavugaga ko ari urugendo rukomeje nubwo benshi mubagenerwa bikorwa batanyuzwe n’uburyo byakozwemo.

Isomere inkuru yose hano.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here