Inzozi zitangaje: Kurota uhanuka!

0
4047

Bakunzi bacu, si ubwambere  tubagezaho ibisobanuro bitangaje by’inzozi dukunda kurota yaba mumyaka yacu y’ubwana ndetse nomugihe tumaze kuba abantu bakuru.

Twifashishije inyandiko zitandukanye, muri iyi nkuru twabateguriye ibisobanuro by’inzozi zo kurota uhanuka !

Akenshi izi ni inzozi ziza umuntu agitangira gusinzira ndetse nko muninota 10 yambere y’ibitotsi aho uhita ushigukira hejuru usa nusimbuka ndetse unafite ubwoba bwinshi.

Nkuko bivugwa n’abahanga muby’imitekerereze ya muntu, izi nzozi zerekana ibitekerezo by’ubwoba no kutizera umutekano biri muri nyirukurota, ariko bikaba byanakubwirako inzira wafashe kucyemezo runaka atariyo neza ko ahubwo ukwiriye kongera kuyitekerezaho neza.




Inyandiko zitandukanye kandi zinavugako kurota uhanuka bishobora kugucira amarenga ko watsinzwe, mbese ko utashoboye kugera kuntego wari wiyemeje!

Ikindi gitangaje, nuko ushobora kurota uhanuka ugwa mumazi. Icyo gihe bwo bizakwibutsa ko ukikijwe n’inzitane z’ibibazo ariko udafitiye ubushobozi bwo gukemura!

Izi nzozi kandi zo kurota uhanuka, zishobora no kuza ziherekejwe no kugwa mumwobo cyangwa se uhanuka kuma esikariye. Icyo gihe uzamenyeko ari amarenga y’ibibazo bigutegereje imbere bityo nawe witegure hakiri kare!

Biranashoboka ko warota izi nzozi ubona uhanuka uvuye kugisenge cy’inzu cyangwa se uhiritswe n’undi muntu maze ugahanuka. Icyo gihe, itegure ko ibibazo by’ubukene bishobora kugutungura!

Kubantu b’igitsina gore, bashobora kurota izi nzozi bitewe n’ihohoterwa rishingiye kugitsina bakorewe cyangwa se bashatse gukorerwa.

Nubwo ibyinshi mubisobanuro by’izi nzozi bigaragaza ibihe bitari byiza kumuntu uzirota, ariko kandi niba urose uhanuka ariko ukumva ntabwoba nabukeya biguteye, ishimireko ufite ubushobizi bwokuzakemura ikibazo icyo aricyo cyose ushobora guhura nacyo.

Igihe nanone urose ugiye guhanuka ariko ukabasha kwirwanaho ntuhanuke, uzatangire umwenyure kuko ni ikimenyetso gikomeye ko amahirwe yaba agiye kugusekera!

Tukwibutseko aribyiza kwandika inzozi warose ukimara kwicura kugirango uze kubona uko uganira nazo maze umenye neza icyo zakumenyeshaga.

Kanda hano tubane kuri group ya WhatsApp AMAREBE JOBS




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here