Bakunzi bacu, nubwo hari inzonzi zitandukanye twabahereye ibisobanuro munkuru zacu zabanje, muri iyinkuru, twifashishije abahanga muby’inzozi barimo Lauri Loewenberg, Ian Wallace , Russell Grant na Lauren Lawrence , twabateguriye ibisobanuro by’inzozi zigera kuri 12 zikunda guhurirwaho n’abantu benshi mugihe basinziriye .
1. Kurota uhanuka.
Izi nzozi zikunda kuboneka kubantu bafite cyangwa benda guhura n’ibibazo bikomeye mukazi bakora cyangwa se mumibanire yabo n’abandi.
2. Kurota ukuka iryinyo/Amenyo
Amenyo ni ikimenyetso cy’icyizere n’imbaraga. Kurota ukuka amenyo rero bisobanuye ko watangiye kwitakariza ikizere ndetse ukaba urimo gutinya gukora ibintu bimwe nabimwe kuko ukekako utabifitiye ubushobozi.
3. Kurota wambaye ubusa muruhame.
Izi nzozi zerekana intege nkeya . Zikaba zikunda korotwa n’abantu bemeye cyangwa bifuza kuzamurwa muntera cyangwa kubona akazi gashya kazatuma babonwa na rubanda rwinshi.
4. Kurota ukora ibizamini
Izi nzozi zikunda kurotwa n’abantu bahora bifuza gukora neza akazi kabo, zikaba zibibutsa guhora biteguye no kutirara (alerte). Icyakora hari nabavugako izinzozi zigaragaza ko umuntu afite stress iterwa n’akazi.
5. Kurota upfa
Abahanga munzozi bavugako izi nzozi zidasobanura gusa gupfa bisanzwe ahubwo ko zerekana ko hari ibintu ugomba gushyiraho iherezo cyangwa guhindura nk’akazi, inshuti, akahise k’umuntu n’ibindi, ahubwo agatangira ibintu bishya.
6. Kurota uhura n’icyamamare
Izi nzozi zirotwa n’umuntu ufite inyota yokumenya nokuvumbura ibintu bishyashya, zikakumenyeshako ufite impano zimwe n’izicyamamare warose!
7. Kurota uhigwa/ Bakwirukankana
Nubwo wumva utewe ubwoba noguhigwa, nyamara abahanga bavugako izinzozi arinziza! Bazifata nkikimenyetso cyo kuguha akanyabugabo koguhangana n’ibibazo waba ugiye guhura nabyo. Izi zikaba zirotwa cyane n’abagore kurenza abagabo.
8. Kurota uca inyuma uwo mwashakanye.
Izinzozi ntizivuze gucana inyuma bisanzwe, ahubwo zikubwirako uwomwashakanye ashyize umutima cyane kubindi bintu bitari wowe. Gusa bakomeza bavugako kutizerana bishobora kongera izi nzozi mubakundana/mubabana
9. Kurota wakerewe kubyuka
Izi nzozi ni ikimenyetso cyuko wananiwe cyane cyangwase ibintu byakubanye byinshi mumutwe bikakurenga. Zikaba rero zitanga gasopo (warning) zo kudatanga amasezerano utazabasha kuzuza.
10. Kurota uguruka
Izi ni inzozi nziza zikumenyeshako urimo kugenda wibohora ibintu byajyaga bikugira imbata cyangwa watinyaga gukora.
11. Kurota watwaye inda/watwise
Izi nzozi zerekanako nyirazo afite ibibazo, cyangwa se afite ibitekerezo bishya n’imishinga mishya yifuza gushyira mubikorwa.
12. Kurota uta umuhanda (utwaye imodoka)
Izi ni inzozi ziguhwitura ko ibintu wafashe nk’akamenyero bishobora kuzaguteza ikibazo muminsi izaza mugihe utabihaye agaciro.
Izindi wasoma:
1. Ibisobanuro bitangaje by`inzozi zogucana inyuma