Inzira zo gukoramo ikizamini cy`akazi online ukoresheje urubuga rwa MIFOTRA

2
10517

Mugihe hari imyanya myinshi y`akazi irimo n`iyo muburezi izakorerwa ibizamini hakoreshejwe ikoranabuhanga, Minisiteri y`abakozi ba LETA n`umurimo yashyize hanze inzira zikoreshwa mugukora ibyo bizamini aribyo byitwa (ONLINE EXAM), tukaba twazishyize munshamake kuburyo bukurikira:




  1. Andika ” mifotra.gov.rw” mumwanya usanzwe wandikamo ibyo ugiye gushakisha kuri internet
  2. Hitamo e-recruitment
  3. Kanda kuri Login
  4. Shyiramo username /email yawe ndetse na Password maze wemeze kuri login
  5. Kanda kuri Application
  6. Kanda kuri Start exam
  7. Kanda kuri Click here to view exam
  8. Kanda kuri Start timer
  9. Soma amabwiriza (Instructions) agenga ikizamini
  10. Hitamo ikibazo ushaka guheraho; ugisubize maze ukande kuri save
  11. Ushobora kuba wasubira inyumaigihe ushaka kugira icyo uhindura cyangwa wongera kubisubizo watanze . Kanda kuri Back
  12. Mugihe urangije gusubiza ibibazo byose no kubibika (Save); kanda kuri submit ubyohereze. Urahita uhabwa amanota wagize.
  13. Kanda close

Kanda hano urebe aka video kerekana izi nzira zose










2 COMMENTS

  1. mwaramutse, ese, umuntu wahoze ari umurezi bikaba ngobwa ko ahagara kwigisha byigihe gito, ese bwo ntabwo yasubizwa mu kazi adakoze IKIZAMINI.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here