Inzira ziryoshye wakoresha ukereka urukundo uwagutwaye umutima (1/2)

0
2125

Bakunzi b’amarebe, ntawashidikanya kubyishimo bizanwa  n’amahirwe akomeye yo gukundwa n’uwo ukunda. Ariko nanone bikavuna umutima iyo utazi uburyo wakwereka umukunzi wawe ingano y’urukundo umukunda.

Mugice cya mbere (1/2) cy’iyi nkuru, twaguteguriye inzira 12 ziryoshye wanyuramo ukereka uwo wihebeye  ko umukunda.

1. Reka ingeso yo kwigana abandi

Sibyiza namba gukoresha uburyo wabonanye abandi bakundanamo ngo nawe ubuzane kumukunzi wawe. Gerageza wihimbire ubwawe ukurikije ibyo umukunzi wawe akunda. Bizatuma arushaho kukubonamo umuntu w’agaciro kandi uryoshya urukundo.

2. Kora uturimo tumwe natumwe two murugo

Iyi nzira abenshi ntibayibonamo ibirungo by’urukundo, nyamara wowe niba ubana n’umukunzi wawe, fata igihe runaka wikorere uturimo twomurugo nk’amasuku y’icyumba cyanyu, gutunganya abana, guhanagura inkweto n’utundi nkutwo. Umukunzi wawe azabonako urukundo rwakuzonze kuko ushimishwa nokumufasha inshingano!

3. Mutekere amafunguro akunda kurusha andi

Ibyo kurya burya bibamo imbaraga zirenze izo gutunga umubiri gusa nkuko abantu benshi babyibwira, kuko binahuza abantu! Niba rero ugize  amahirwe yokwakira umukunzi wawe kumeza, wiba umwana! Mutegurire ibyokurya akunda bityo azabonako wita cyane kubyishino bye!




4. Mugurire ibyo akunda

Kuba utazi guteka wibigira urwitwazo rwo kutereka urukundo uwagukunze. Burya wamutumiriza ibyo kurya akunda ndetse byaba akarusho ukabimukurira aho nawe asanzwe ajya kurira maze  n’ubundi ukabimutegurira murugo.

Iki gikorwa kizamushimisha kuko azisanzura kurusha uko yari kubifatira muri restora maze arusheho gushimishwa n’imbaraga wakoresheje!

5.Nimusohokane, mujye gusangira

Birashoboka ko mwembi mwaba mwikundira gufatira amafunguro ahandi hatari murugo. Niba ariko bimeze, nimushakire hamwe ahabashimisha kurusha ahandi ariko nanone mwirinde guhora mujya ahantu hamwe ngo bitazaba akamenyero!

6. Tungura umukunzi wawe

Wirindira amatariki azwi cyangwa ibirori byateguwe ngo ugire icyo ugenera umukunzi wawe. Mutungure mugihe atatekerezaga umukorere icyo atamenyereye (kumusohokana, gukora inshingano ze, ..). Ntagushidikanya bizamukora kumutima ajye ahora azirikana ko afite umuntu umwitaho.

7. Ntugahagarike gutereta

Birashoboka ko wamarana igihe kinini n’umukunzi wawe ndetse ukibwirako wamaze gufatisha ndetse ukumva ibyo kuvuga byarashize! Hindura imyumvire ukomeze ugerageze gutereta umukunzi wawe. Bizagufasha kurushaho kumumenyaho byinshi utari Uzi.




8. Mutege amatwi.

Nubwo yaba arimo kukubwira inkuru wamaze kumva cyangwa se wowe itagushimishije, muhe umwanya umutege amatwi utabigiriye ko ukunze ibyo akubwira ariko ubigiriye icyizere yakubonyemo cyo kubikubwira. Ntibizabura kumushimisha.

9. Ha agaciro inama akugira

Wikwirengagiza cyangwa ngo unegure inama umukunzi wawe akugiriye, ahubwo mwereke ko ari izingenzi wenda uze kuzikorera ubugororangingo niba aringombwa. Azabonako umufata nkumuntu w’umumaro.

10. Mutere inkunga mubyo akunda gukora

Shyira imbaraga mubintu umukunzi wawe akunda kabone niyo bitaba bisanzwe  mubyo wowe ukunda.Bizatuma yumva ashyigikiwe kandi akunzwe.

11. Izihiza ibirori bye

Uretse kuba we atabishaka, gerageza kwizihiza ibirori by’umukunzi wawe ndetse umwereke ko ibyishimo bye mubisangiye bizongera icyizere akubonamo nokumva Atari wenyine.

12. Umunsi we w’amavuko wubahirize

By’umwihariko, fasha umukunzi wawe gutegura, kwizihiza ndetse no kuryoherwa n’umunsi mukuru we w’amavuko. Niyo utakoresha amafaranga  menshi cyangwa ibya mirenge, azabonako  ushishikajwe n’ibireba ubuzima bwe maze arusheho kukwirunduriramo.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here