Inzira wanyuramo ukareba niba waremerewe gukora ikizamini cy`akazi kumyanya itandukanye ukoresheje urubuga rwa MIFOTRA/ e-Recruitment

0
4398

Ntidushidikanya ko abatari bakeya bamaze kumenyera uburyo bwo gusaba akazi (Kudepoza) bakoresheje uburyo bw`ikoranabuhanga bwa MIFOTRA buzwi nka e-recruitment.Nubwo bimeze bityo ariko hari n`abandi bakibaza uko ushobora kumenya niba waremerewe gukora ibizamini by`akazi wasabye cyangwa se n`andi makuru atandukanye kubusabe bwawe.

Twongeyeb kukwegeraniriza intambwe zitandukanye zagufasha gukurikirana ubusabe bwawe uhereye kugufungura account kurubuga rwa MIFOTRA ukageza kuburyo bwo kureba ibyavuye mubusabe bwawe uhereye kumunsi wadepojeho.

Gufunguza account/Kwiyandikisha

Mugihe ari ubwambere ugiye kudepoza/ gusaba akazi ukoresheje uru rubuga, ningombwa ko ubanza kwiyandikisha (Gufunguza account). Iyi account kandi ninayo uzajya ukoresha n`ikindi gihe uzajya ukenera gusaba akazi mubigo bya Leta ukoresheje ubu buryo.

Uko bikorwa:

a. Kanda hano winjire kurubuga rwa MIFOTRA maze ubone page ikurikira 

b. Kanda ahanditse Register

c. Uzuza iyi mbonera hamwe /form ikurikira maze uyohereze ukanze kuri Submit

Mugihe umaze gukanda kuri Submit, bazahita bakubwirako account yawe yakozwe neza bahite bagusaba kujya kuri email yawe/inbox kurebayo ijambo ry`ibanga baguhaye

d. Akira ijambo ry`ibanga/Password/Mot de Pass

Nyuma yo korereza form yujuje neza, ihutire kujya kuri email yawe cygwa se in box (Iyo wakoresheje wuzuza form) urebeho ijambo ry`ibanga/Password/Mot de passe wohererejwe.

e. Injira muri account yawe umaze gufungura

Ubu noneho uba ushobora gutangira bundi bushya (Kwinjira kurubuga rwa MIFOTRA) ugakanda noneho kuri Login maze ukuzuzamo user name yawe na rya jambo ry`ibanga/mot de pass /pass word wahawe.

Numara kwemeza,urahita usabwa guhindura no kwemeza iyi password yawe kugirango ukore iyo uzajya wifashisha n`ikindi gihe.

f. Depoza cyangwa saba akazi kumwanya wifuza.

Ukimara kwemeza, urahita ugera kurutonde rw`imyanya yose iri ku isoko maze uhitemo umwanya wifuza kudepozaho. Kanda ahanditse  Apply now maze ukurikize amabwiriza wuzuza ibisabwa byose maze wohereze/ Submit.

NB: Igihe wamaze kudepoza, ushobora kujya winjira muri account yawe (Login,……) maze ukajya kuri application hanyuma kuri Status maze ukareba uko ubusabe bwawe buhagaze.










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here