Inzira 7 wakoresha ukamenyako telephone ugiye kugura ari pirate

0
5029

Mugihe isi ikataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho  aho n’u Rwanda rutasigaye inyuma, usanga telefone ari igikoresho kimaze gukwirakwira ahantu henshi ndetse nomubice twita iby’icyaro.

Nubwo benshi bifuza gutunga telefone nziza, zizamara igihe kandi zinafite ubushobozi bwo kubafasha ibintu byinshi binyuranye, usanga bacibwa intege no kudasobanukirwa neza ibiziranga kuburyo akenshi bisanga baguze ibipirate kandi byanabahenze.




Muri iyinkuru, twagukoreye icyegeranyo cy’inzira 7 wanyuramo ugatahura telefone ya pirate cyangwa iy’ukuri twita oruginari (original).

1. Niba ushaka kugura telefone itari pirate, banza ushakishe amakuru kubwoko wifuza cyane cyane unyuze kurubuga rw’uruganda ruyikora, maze urebe ibiyiranga birimo porogaramu yayo, ubushobozi bwayo bwokubika, itariki yakoreweho n’ibindi.

Itwaze ayo makuru mugihe ugiye mumangazini acuruza telefone, bizagufasha kugereranya izo uhasanze nayamakuru witwaje bityo ntaho bazahera baguha pirate.

2. Itegereze neza icyo telefone ugiye kugura ipfunyitsemo.

Birashobokako wabona ibyo zipfunyitsemo bikoze kimwe, bingana ndetse n’amagambo yanditseho ari amwe. Ariko niba ubona bitandukanye n’ibyo wabonye kurubuga rw’uruganda cyangwa kumuntu uruhagarariye, hita wisohokera kuko iyo ni pirate ikomeye. Wibaha amafaranga yawe.

Ikindi gitangaje, nuko telefone za pirate ushobora gusanga zipfunyitse mukintu kiriho amakosa y’imyandikire. Ibi nabyo niba ubibonye ikuriremo akawe karenge!

3. Saba garanti kuri telefone uguze.

Nubwo usanga abantu benshi batibuka gusaba garanti ndetse, cyangwase banayisaba bakaba baziko arukugirango bazabakorere icyo baguze igihe cyagize ikibazo nyamara umuntu wese akwiriye kwibukako iyi garanti inagaragaza ko umucuruzi yizeye ubuziranenge bw’ibyo acuruza.




4. Genzura neza nimero/ubwoko (Model)  ndetse na porogaramu biri muri  telefoni ugiye kugura.

Uribukako mbere yo kuza mu idukaka wabanje gushaka amakuru yizewe kurubuga rw’uruganda ajyanye n’icyo ugiye kugura. Icyo nicyo gihe rero cyo kuyahuza n’amakuru ari mugatabo gaherekeza telefone ndetse ukanareba ko byombi bihuye nibiri muri telefone nyirizina.

Amakuru yo muri telefoni tubibutseko wayageraho uciye muri : Paramètres/Settings  > Système/System/> A propos du téléphone/About Phone (bitewe n’ururimi telefone irimo).

Niba bidahuye, wikora ikosa ryo gutanga amafaranga yawe!

Reba urugero hano:




5. Genzura neza numero IMEI ya telefone ugiye kugura.

Uyi nimero ubundi wayigereranya n’indangamuntu kuko buri telefone igira iyayo idashobora guhuza n’indi. Kugirango uyigereho wakanda *#06# maze ugahita uyibona. Icyo gihe ugomba guhita ureba niba nimero ubonye ihura neza n’iyanditse imbere ya batiri ndetse rimwe narimwe nokucyo telefone ipfunyitsemo.

6. Atsa telefone yawe muri mode yitwa Recovery.

Ubu ni uburyo bundi nabwo bwagufasha kemenya niba telefone yawe atari pirate.

Iyi mode kandi wayigeramo ukandiye rimwe aka buto k’umuriro ndetse n’akagabanya volime (Igihe telefone yawe yari izimije).  Nubona hahise haza page idasobanutse akenshi iri mundimi zitamenyerewe nk’igishinwa cyangwa izindi uzagire amakenga.

7. Tekereza cyane kugiciro cya telefoni ugiye kugura.

Akenshi abantu bakururwa n’igiciro gitoya bigatuma bagwa mumutego wokugura telefone za pirate batabishaka nyamara bakibagirwako akeza kigura. Banza ushyire mugaciro kandi ugereranye amafaranga baguciye n’ayo wabonye kurubuga rw’uruganda cyangwa kubaruhagarariye.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here