7 Mata 2025, U Rwanda n’isi yose, turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tuzakomeza kugendera ku ngingo yo “Kwibuka Twiyubaka”. Tuzazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatusi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose. Hazagaragazwa umwihariko w’Umuryango Mpuzamahanga wo kutigira ku mateka, bigatuma ibyemezo wiyemeje byo kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo guca burundu Umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere bitubahirizwa.
Kugira ngo umenye gahunda n’ibindi ukwiriye gusobanukirwa ku bikorwa byo Kwibuka 31, fungura uyu murongo wisomere inyoborabikorwa: rb.gy/7clu5h
Kanda hano usome inyoborabikorwa kurubuga rwa MINUBUMWE