Inyandiko ikora kumutima “Ariko abagenda bajya he?”

0
1094
Bakunzi b’ amarebe.com , tunejejwe no kubasangiza inyandiko y’umwe mubakurikira amakuru tubagezaho, inyandiko igaragara nk’ikibazo kibazwa buri muntu, kikatwibutsako twagize igihe cyokubaho ariko tuzagira n’igihe cyo gupfa ngo turusheho kwitegura.




ABAGENDA BAJYAHE?
Yemwe abanduta muri he; Abaminuje mubumenyi; Namwe ntwari mukomeye; N’abasenga cyane kundusha; Mbese mwaba mugihari; Ngo mwese ahari mufatanye; Kunduhurira umutima; Musobanura iyo bajya?

Navutse nibonera abasaza; Abagabo babagwa muntege, Abasore beza b’amaboko; Nabashiki babo bangana; Ariko ngize ngo ndakuze ; Nsanga abenshi baragiye; Sinamenya niyo barengeye ; Ese ntimwamenya iyo bajya?

Hari abagendera mumapfa; Abagwiriwe n’amazu; Abatwawe n’imigezi ; Impanuka nyinshi zidahusha;  Zihora zigarika ingogo; Zikongera iyo mibare; Y’abigendera iyo kure ; Ariko ndakibaza iyo bajya;

Erega bagenda njye mbabona;  Mumazu y’indembe barataka;  Imashini nyinshi zibagose; Abaganga bose bateranye; Bati nimumwongere iyo miti; Ngo wenda ahari yagaruka;    Ariko akanga akabasiga; Nyamara simenye iyo agannye!

Nasomye byinshi mubitabo; Iby’umuzuko ndabimenya; Ariko ntungirwa agatoki;  Ngo nitegurire amayira;  Ngo ejo ntagenda nyobaguza;  Nkabura icumbi iyo tugana;  Ngahomba abagezeyo mbere;                        Kumwami utwara iyi mibili;




Ese muvandimwe nkubaze;  Kombona nawe ariho uganda; Ntiwateganyiriza igihe;  Ukizingira utwangushye; Ngo ejo utajyana ubucocero; Ukabuzwa cyane kwinjira; Muri bwa bwami buhoraho?




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here