Intambwe kuyindi z`uburyo wakora ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) kurubuga rwa MIFOTRA

0
5079

Nyuma yo kubagezaho inzira yose unyuramo kugirango ufungure acount ndetse unasabe akazi unyuze kurubuga rwa MIFOTRA; nkuko kandi twanabisabwe n`abatari bake mubadukurikira,twabateguriye intambwe kuyindi z`uburyo wakora ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) kurubuga rwa MIFOTRA.

Kurikira intambwe zikurikira:

  1. Fungura interinet yawe (Browser) maze wandikemo https://www.mifotra.gov.rw/
  2. Kanda ahanditse e-recruitment
  3. Kanda ahanditse LOG IN maze winjire muri account yawe ukoresheje email yawe na Password usanzwe ukoresha kurubuga rwa MIFOTRA
  4. Kanda ahanditse Applications maze uhite ubona imyanya yose wadepojeho
  5. Reba iburyo ahanditse Start exam bazahita baguha aga paji kagaragaza umwanya ugiye gukorera ikizamini; italiki ndetse n`igihe ikizamini kiramara
  6. Kanda ahanditse ngo Click here to view exam 
  7. Kanda iburyo hejuru ahanditse show maze usome amabwiriza agenga ikizamini nurangiza ukande kuri hide kugirango amabwiriza atabangamira gusoma ibibazo
  8. Niba wumva umaze kwitegura neza kanda kuri start timer uhite utangira ikizamini. Iminota izatangira kubara.
  9. Kanda kukibazo wifuza gusubiza unahitemo igisubizo nyacyo maze ukande kuri Save kugirango haze ikibazo gikurikiraho.
  10. Niba umaze gusubiza ibibazo byose; kanda hejuru ahanditse Submit exam
  11. Ukimara gukanda kuri Submit uzahita ubona amanota wagize ndetse n`ijambo Pass niba watsinze cyangwa Failed niba watsinzwe.
  12. Kanda kuri Close usohoke mukizamini

 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here