Inkuru y’Urukundo: Umusore dukundanye imyaka 5 afite mukuru we w’umukire urimo kunsaba ko dukundana

0
1796

Ndi umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko mba muri Kigali ariko mvuka mu karere ka Kayonza ndi hafi kurangiza kaminuza.

Ikibazo mfite ari nacyo nifuje gusangiza abasomyi ba Amarebe.com, kugira ngo bamfashe bampe inama,kijyanye n’ukuntu nabuze amahitamo mu rukundo. Mu mwaka wa 2012 ni bwo natangiye gukundana n’umusore w’ i Rwamagana. Ni umusore undusha imyaka 3 y’ubukure, akaba umwarimu muri Secondaire, icyo gihe duhura yari yaje mu bukwe bw’inshuti ye bwari bwabereye hafi y’iwacu i Kayonza, nanjye nari mburimo kuko nari nambariye mukuru w’umukobwa twiganaga.

Ubukwe burangiye umusore dukundana ubu yaranyegereye ambwira ko yankunze, duhana nimero za terefone, kuva ubwo akajya ampamagara cyane ariko nanjye nkumva ndimo kujya mu rukundo. Mu mpera za 2012 yaje kunsura mu ishuri aho nigaga mu karere ka Nyagatare mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye, uwo munsi ni bwo namweremereye ko twaba inshuti.

Yansabye ko twazarushingana, mubwira ko tuzabivuganaho kuko nari nkiri kwiga ndi no kwitegura ikizamini cya Leta kandi nkaba narumvaga ibyo gushaka umugabo byaba byiza byinjiyemo nyuma yo gusoza kaminuza. Ndabyibuka uwo munsi yatashye yishimye cyane, nanjye nsigara mu byishimo ndetse abana twigana bamubonye yansuye nabo barambwira ngo nimfatireho. Twakomeje gukundana, urukundo rwacu rugenda rushora imizi by’akarusho n’ababyeyi banjye bari baramukunze na cyane ko yari umusore mwiza wiyubaha by’umwihariko iwacu bakaba barasanze ari umukristo dore ko asengera muri Angilikani, itorero nabatirijwemo ndetse n’iwacu bose akaba ariho basengera.

Ubu ngeze mu mwaka wa kane wa kaminuza ndetse mfite n’akazi ariko hagati aho kuri Noheli iherutse ni bwo twahanye gahunda yo kubana, ubukwe bwacu tubushyira mu mwaka wa 2018 kuko nzaba narasoje kaminuza. Ikibazo mfite rero mukuru w’inshuti yanjye ni umusore w’umukire cyane, acuruza imodoka ndetse afite amazu menshi i Rwamagana n’i Kigali, akaba ari kunsaba ko twakundana. Mu ntangiriro za 2016 ni bwo yaje kuba mu Rwanda kuko mbere y’aho yabaga muri Amerika, ageze mu Rwanda ni nabwo yatangiye ibyo bikorwa by’ubucuruzi.

Ejo bundi kuri St Valentin yadusanze i Kabuga aho cher wanjye yubatse turimo kuganira. Akihagera yaradusuhuje mbona ampanze ijisho cyane dore ko ari bwo bwa mbere twari duhuye, gusa ntiyahamaze umwanya munini kuko nyuma y’iminota 10 yahise ajya mu kazi, ambwira ko tuzaganira neza adahuze. Ngeze mu rugo yarampamagaye ansaba ko yazansura muri weekend tukaganira. Nabyakiriye neza kuko numvaga ari byiza na cyane ko ababyeyi banjye bajyaga bambaza niba inshuti yanjye ifite abandi bavandimwe kuko bifuzaga ko nabo bajya babasura.

Weekend yarageze aza kunsura mu rugo i Kayonza, turaganira ambwira uburyo ari we wasabiye akazi inshuti yanjye, gusa ayo makuru nari narayamenye mbere atari yaza mu Rwanda kuko cher wanjye yari yarambwiye ko afite mukuru we uba muri Amerika ushaka kuza i Kigali akajya acuruza imodoka, gusa njye sinarinzi ko akiri umusore numvaga ari umugabo ufite abana, gusa sinagize amatsiko yo kumubaza niba yarashatse cyangwa akiri umusore kuko numvaga nta mpamvu yabyo.

Uwo munsi yansuye, mukuru wanjye yambwiye ko akiri umusore ndetse ko ashaka ko dukundana ndetse ngo mbishatse ubukwe twabukora uyu mwaka wa 2017 nsoje kaminuza,kandi koko nabonaga akunze cyane ndetse n’ibyo avuga abikomeje. Namubwiye ko nzamusubiza nyuma yo kubyigaho, gusa ambwira ko niba mfite n’impungenge za cher wanjye ko azabimusobanurira kandi ko azabimwubahira.

Ntababeshye byambereye ihurizo rikomeye, ubu ndi kwibaza niba nahita nkatira murumuna we ubukwe tukabusubika. Mu by’ukuri mfite ikibazo kitanyoroheye, cher wanjye narabimuhishe kuko numva binteye isoni kubimubwira na cyane ko numva atabyakira neza. Ese nkomeze nkundane n’uwo twakundanye mu myaka itanu, cyangwa ntangire urugendo rushya? Undi mutima umbwira ko bose nahita mbakatira nkishakira undi mukunzi kuko ninanga gukundana na mukuru w’inshuti yanjye, nkahitamo gukomeza gukundana n’uwo dukundanye imyaka itanu, nabwo ntazabigiramo amahoro kuko nzaba nikururiye ibibazo mu rushako rwanjye. Ese bavandimwe Nkore iki?

 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here