Inkuru y’urukundo ibabaje ya “Luis na Julienne” (Igice cya 1/2)

0
8709

🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹Bakunzi b`amarebe.com, burya koko nomurukundo ushobora guhura n`ibihe bikomeye ariko nyamara wasubiza agatima impembero ukabasha kugumana n`umukunzi wawe nyamara mwari mutandukanye byarangiye.

Kurikira inkuru mpamo y`umwe mubakunzi bacu twahaye izina rya” Luis” n`umukunzi we Julienne muri iyi nkuru.




“Luis”:Twari tumaranye imyaka 7 tubana ariko ntago nari nkimukunda nibyo byatumye mfata umwanzuro wo kwikundira Rebbecca dukorana mubijyanye n’ubugeni. Uyu Rebbecca arankunda cyane ndetse birenze nuko mbitekereza kuko ibyo ahora anyereka nibyo bibinyemeza, ndetse kurubu tugeze kurugero rwo kubana ninayo mpamvu nifuza gatanya (divorce) na Julliene byihutirwa kugirango mbe mumunezero na Rebecca.

Umunsi umwe nasohokanye na Rebecca, anyumvisha ukuntu ngomba kubyumvisha Julliene ibijyanye na Divorce, ambarira n’ibyo nzamuha mumitungo dufite birimo inzu, imodoka ndetse na 30% y’inyungu dukura muri company yacu ikora ibijyanye n’inkweto z’uruhu.




Naratashye kumugoroba nkuko bisanzwe ariko ndenda ngera imuhira ntarabona aho ndahera Julienne mbimubwira gusa nawe atangira kubibona ko ntameze neza. Namuhamagaye mu izina nti “Julienne” nuko anyitaba neza cyane ati karame mukundwa, nti ndagushaka nurangiza gutegura ibyo kurya bya nijoro. Arangije mujyana mubusitani dufite mugikari turaganira ndangije ndasa ku ntego mubwira ko nshaka gatanya yihuse. Yambajije mwijambo rimwe gusa ati:

“Julienne”: kuberiki Luis?

“Luis”: Nawe urabizi ko hashize hafi umwaka tutaryamana rero ntakubeshye rwose sinkigukunda kandi nabonye n’undi mukunzi twifuza kubana mugihe kitarambiranye ninayo mpamvu rero nifuzaga gatanya.

“Julienne”: Luis mbabarira nkusabe ikintu kimwe gusa, gatanya nanjye ndayemeye ariko ihangane ukwezi kumwe umwana wacu abanze arangize ibizamini gatanya yacu itazamuhungabanya.

“Luis”: Ibyo biroroshye rwose Julienne niba aricyo cyifuzo cyawe cya nyuma ndabyemeye….




“Julienne”: Nicyo cyanyuma rwose Luis kandi ndagushimiye kuba wemeye ubu umwana wacu agiye gutsinda neza ndabizi.

“Luis”: Mwijoro ryakurikiyeh0, Jullienne yaraje anyicara kubibero turi mucyumba ambaza uko niriwe mubwira nabi cyane nshaka kumwiyaka, muri ako kanya umwana wacu aba arinjiye asanga nteruye mama we nuko akoma mumashyi yishimye cyane ati “papa ateruye mamaaa mbega byizaa!” kuko kuva yamenya ubwenge nibwo yari abonye muteruye. Byaramushimishije nuko adusaba ko twasohoka muteruye nanjye kuko nkunda umwana wacu ndabikora dusohoka Julienne yanyujije amabokoye mwijosi ryanjye asinziriye…. Birarangira tujya kuryama nkuko bisanzwe nigira mucyumba cy’abashyitsi!

Nuko buri joro uko umwana arangije gusubira mumasomo akaza ati amasaha yo guterura mama arageze kugera aho byaje guhindukira umuco. Hagati aho ariko uko natahaga nasangaga Julienne yateguye ibintu bidasanzwe antungura buri joro uko ntashye ntangira kumva kandi urukundo rugaruka buhoro buhorooooo!




Nuko igihe twahanye kigiye gushira, umwana wacu yaratsinze ibizamini nkuko twabitekerezaga tujya kuzana amanota ye twese turi kumwe arikoar Julienne utwaye imodoka naho njyewe ngenda nkina n`umwana namubaza ahantu twaza gusohokera murwego rwo kumuhemba kubera ko yari yatsinze bishimishije.

Mumugoroba, twarasohotse tujya ahantu turarya turanywa….Muri iryo joro dutashye Julienne ahita ansanganiza indirimbo ituje cyane namucurangiye tukimenyana nuko arampagurutsa muntebe nakundaga kwicaramo turayibyinaaa ubwo ntago nari kwanga guhaguruka kuko n’umwana wacu dukunda cyane nawe yarari kuyibyina atanayizi.




Najye ndahaguruka ariko mpaguruka mfite agahinda kenshi n’amarira ambunga mumaso kubera ibihe nibukijwe n` iyo ndirimbo nuko turabyina ntangira kurira! Nongeye kugarura ubwenge mugitondo mbona ndyamye mucyumba kimwe na Julienne andyamye mugituza, nuko ndamukangura ndamubwira nti uzi nikindi?? Gatanya ntago ikibaye kuko ndimo kwiyumvamo urukundo rushya kandi ntigeze nkugirira mubuzima bwanjye, ati ndumva umpagije!

Julienne yaraturitse ararira gusa ntiyagira ikintu ambwira arira hafi isaha yose andyamye mugituza nuko ndamuhagurutsa tujyana gukaraba twembi tuvayo dufata ibyo kurya bya mugitondo nuko mpita njya kureba Rebecca. Nasanze yagiye muntara yavukagamo musangayo kugirango mubwire ko urukundo rwacu rutagishobotse, icyakora kubyakira  biramugora gusa kuko yari umukobwa mwiza yihagazeho maze arabyakira, njya kuri hotel yari hafi aho ngo mparare kuko bwari bwije.




Muri uwo mugoroba, naje gutungurwa no kumva telefone yokuri iyo hotel impamagaye byihutirwa, nyitabye numva ijwi ni irya Lebecca!

Iracyakomeza…………(Igice cya kabili)




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here