Ibinyujije kurukuta rwayo rwa Tweeter ndetse no kurubuga rwayo, Polisi y`u Rwanda yatangaje ko abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri ubu batazongera kujya bategereza igihe kirekire kugira ngo bakore ikizamini. Ibi ikaba ibitangaje nyuma y’uko ifunguye ibigo 16 bizajya bitangirwamo ibizamini hirya no hino mu gihugu nkuko iritangazo rikomeza ribivuga:
Iyi nkuru kandi ikomeza ivugako Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro abapolisi boherejwe gukorera mu bigo byashyiriweho gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Ibi bigo bikaba bifunguwe mu rwego rwo kunoza serivisi za Polisi y’u Rwanda no kuzegereza abaturarwanda nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aho yagize at:
” Kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwaba urw’agateganyo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa ku mpapuro ndetse n’urwa burundu kuri ubu byamaze gufungurwa, ibigo bigera kuri 16 byashyizwe hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo koroshya no gutuma iyi serivisi izakira abantu benshi biyandikisha ishoboka.”
Yakomeje kandi agira ati:”Abapolisi bamaze koherezwa muri ibyo bigo bishya ahazajya hatangirwa ibizamini byose byaba iby’uruhushya rwa burundu n’urw’agateganyo kuri mudasobwa no ku mpapuro kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.
Nkuko kandi iyi nkuru ikomeza ibivuga uzajya ashaka kwiyandikisha kugira ngo akorere uruhushya rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu anyuze ku Irembo guhitamo aho abona hamworohereye cyangwa ikigo kimuri hafi.
Bikaba biteganyijwe ko aba mbere bazakoreshwa ikizamini ku itariki 12 Ukuboza.
Kanda hano usome inkuru irambuye kurubuga rwa Polisi