Mugihe isi yose ikomeje urugamba rwoguhangana na Covid 19, mu igorofa ya 10 y’umuturirwa w’amagorofa agera kuri 48 wafashwe n’inkongi ikomeye y’umuriro mu ijoro ryo kuwa 5 rishyira kuwa 6 Gicurasi 2020 mumugi wa Sharjah muri Leta zunze ubumwe z’abarabu.
Abari batuye iyi nyubako bakaba aribo bifatiye amashusho y’iyi nkongi arinayo arimo gucaracara kumbuga nkoranya mbaga zitandukanye.
Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byandikirwa muri kariya gace kabereyemo iyinkongi, uyu muturirwa ni uwitwa ABBCO ukaba wari inyubako yoguturamo ndetse ikaba yari imwe munyubako zisumba izindi muri uyu mugi wa Sharjah ubusanzwe uturanye n’umugi wa Dubai.
Nkuko ibyo binyamakuru byabitangaje, abatuye iyi nyubako bakaba bashoboye gukurwamo ntawe uhaburiye ubuzima, uretse gusa abantu 7 bajyanywe mubitaro kuvurwa ibikomere bidakabije.
Nkuko kandi byakomeje kunyura kumbuga nkoranya mbaga zitandukanye, ibice bimwe by’iyi nyumbako bikaba byagiye bigaragara byaka umuriro ubwo byahanukaga biturutse muri metero zigera 190 maze bikitura kumamodoka yari muri za parikingi zegereye iyi nyubako.
Kanda urebe uko byari bimeze
Nubwo habonetse abaza kuzimya umuriro bafatanije na police yomuri aka gace, ubuyobozi bwo nti bwatangaje Icyaba cyateye uyu muriro. Icyakora zimwe mumpuguke muby’ubwubatsi zitunga agatoki ibikoresho bimwe na bimwe bakoresha mukubaka aya mazu bidafite ubushobozi bwoguhangana n’umuriro igihe waba ubonetse.