Inkomoko y`ibirori bya BRIDAL SHOWER

0
2696

Bakunzi b`amarebe.com, abenshi si ubwambere mwumvise ibirori byitwa bridal shower (Soma burayidi shawa) bimaze kumenyerwa hano mu Rwanda cyane cyane igihe imyiteguro yo gushyingira umukobwa iba irimbanije.




Kubera ukuntu abantu benshi batavuga rumwe kuri ibi birori, urubuga rwanyu rwabateguriye byinshi kuri iki gikorwa kidahwema kuvugisha benshi ndetse rimwe narimwe kigatera n`umwuka  mubi mumiryango!

Ubundi, bridal shower ni ibirori byo gutanga impano kumugeni witegura gushyingirwa. Iyo ugiye mumateka usanga hatari hagamijwe gusa gutanga impano ahubwo hanatangwaga ubufasha bundi hagamijwe ko ubukwe bwazagenda neza. Hari n`abavugako kandi uyumuco warugamije gufasha umukobwa uturuka mumuryango ukennye cyangwa se adafite umushyingira kugirango abashe kubona ibyangombwa ajyana kubana n`uwo yakunze.

Mumateka yavuba, bivugwako uyu muco wakomotse mumugi wa Brussels (Buruseri) mugihugu cy`ububiligi ahagana mumwaka w`1860  nubwo hari n`inyandiko zimwe nazimwe zivugako uyumuco wanabagaho mugihugu cy`ubuhoraande mubinyejana bya 16 na 17 icyakora ukagenda uhindura isura.




Uyu muco kandi usanga waragiye uhindagurika hakurikije igihugu aho usanga nko mugihugu cy`Ubwongereza umukobwa witegura gushyingirwa atumira abantu ngo basangirire hamwe, hanyuma akabagurisha ibyo kunywa kugiciro gihanitse murwego rwo kumutera inkunga.

Ibi ntibitandukanye cyane nomugihugu cya Leta zunze ubumwe z`Amerika aho abakobwa bazanira mugenzi wabo ibikoresho binyuranye birimo amashuka, ibikoresho byo mugikoni….murwego rwokumufasha kwitegura ubukwe. Ibi bikaba bikorwa  guhera mumwaka w`1890 kumiryango ikomeye ndetse no mumwaka w`1930 kumiryango yoroheje.

Nkuko bivugwa n`umuhanga muby`imibanire witwa Beth Montemurro ndetse n`umunyamateka  Elizabeth Pleck impano zatangwaga akenshi zabaga ziganjemo ibikoresho byo mugikoni ndetse n`ibiryamirwa  murwego rwo gukangurira umugeni imirimo y`ibanze agomba gutunganya murugo.

Nubwo impinduka zitabaye nini cyane kumigendekere y`ibi birori, ubu usanga bisigaye bitegurwa rwihishwa ndetse bikaza gutungura umugeni aho agubwa gitumo n`inshuti ze zimuzaniye ibyo zateguye.




Hano iwacu ho hakaba hasigaye hanongerwaho gusangiza umugeni ubunararibonye bw`ibibera mungo ndetse akanagirwa inama z`uko azabyitwaramo doreko haba harimo n`abagore bubatse ingo nkuko twabwiwe nabamwe mubitabira ibyo birori

Iki gikorwa kikaba gishobora gutegurirwa iwabo w`umugeni cyangwa se kunshuti ye yahafi ndetse amatsinda anyuranye umugeni abamo (Aho asengera, kukazi, ibimina, aho akinira..) akaba ashobora nayo kuyimutegurira. Tubibutseko kandi hari n`abategura imikino inyuranye, gusohoana n`umugeni, kwirirwana nawe mumirimo yo murugo n`ibindi kuri uyu munsi. Icyakora sikenshi abagabo batumirwa muri ibi birori!!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here