Inkomoko ya St Valentin, umunsi w’abakundana

0
3228

🌹🌹🌹

St Valentin ni umunsi mukuru wakera cyane aho wagiye utakaza bimwe mubyawurangaga icyakora ugasanga hari ibitarigeze bihinduka nko guhana impano, indabo, udukarita tw’urukundo, udu chocolates n’ibindi.

Uyu munsi ukaba ufatwa nk’uwabakundana babana ndetse n’abagishaka abakunzi.




Murwego rwa gikristu, uyu munsi wakomotse kuri mutagatifu Valentin wari umupadiri akaza gupfa ahagana mu mwaka wa 270.

Uyu mupadiri, bivugwa ko yishwe n’umwami w’abami Claude II umujijijeko yasezeranije abakirisitu ngo babane kandi byari byarabujijwe (nubwo hari ababivuga ukundi).




Inyandiko zitandukanye zivugako gusezeranya abantu byabujijwe kuberako abantu iyo bamaraga gushinga ingo bangaga kujya mugisirikare batinya gusiga abakunzi babo ndetse n’abana babo, bikaba byarafatwaga nk’ikibazo kubutegetsi bw’icyo gihe.

Biturutse kuri urwo rupfu, mumwaka wa 1496, st Valentin yahinduwe umubyeyi w’abakundana bitegetswe n’umu papa Alexandre VI.




Mugutangira kwizihiza uyu munsi, byarebaga cyane cyane urubhiruko rutarashaka , ukababera igihe cyoguhitamo abo bazabana. Mubihugu bimwe nabimwe abakobwa barihishaga hanyuma abahungu bakagerageza kubavumbura, abavumburanye bagahita baba inshuti kugeza babanye!




Italiki ya 14 Gashyantare yavuye hehe?

Iyo urebye neza, iminsi mikuru myinshi ya gikristu yagiye ihabwa amatariki hakurikijwe iminsi yari yarahawe ibigirwa mana by’abaromani, hagamijwe gusibanganya ibyo bigirwamana.
Umunsi w’abakundana rero ni uko waje gushyirwa ku itariki ya 14 Gashyantare aho wasimbujwe umunsi mukuru w’uburumbuke wabaga ukuriwe n’ikigirwamana cyitwaga Lupercus nk’Imana y’uburumbuke.




Tubibutseko kuri uyumunsi w’icyo kigirwamana, abagabo birukaga kubagore bakabakubita icyo twakwita umushumi womuruhu rw’isekurume y’ihene ngo murwego rwokubifuriza kororoka ndetse nogutwita mumahoro.




Nimuri urwo rwego nyuma yogukuraho uwo munsi ahagana mukinyejana cya 5 wahise usimbuzwa umusi w’abakundana ukizihizwa taliki ya 14 Gashyantare buri mwaka.

🌹🌹🌹

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here