Nyuma yuko icyorezo CORONAVIRUS gikomeje kwambukiranya imipaka kuburyo buteye ubwoba, abatuye isi bakomeje kugerwaho n’ingaruka zitandukanye nkuko tubikesha ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye.
Ubutariyani
Uretse abakomeje guhitanwa ndetse nokwandura iki cyago, ubu abagera ku 6 000 bahejejwe mubwato bangirwa kwinjira mugihugu cy’ubutariyani mugihe hari abashinwa babili barimo gukorerwa ibizamini bakekwaho iyi ndwara mugihugu cy’ubutariyani.
Uburusiya
Nkuko byatangajwe n’urubuga tass.com ku wagatatu taliki ya 29 Mutarama 2020, igihugu cy’Uburusiya cyafunze umwe mumipaka ugihuza n’Ubushinwa murwego rwogukumira iki cyorezo.
Irifungwa ry’umupaka rikaba ryatangajwe na Mikhail Mishustin, Ministiri w’intebe w’uburusiya nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Russian news outlet TASS.
Ubushinwa
Ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru yashyizwe mukato ahitwa Brisbane muri Austrariya, aho yasabwe kudasohoka muri hoteli yayo kugeza nibura Kuwa 5 Gashyantare nkuko byatangajwe n’inzego z’ubuzima muri ako gace.
Iki cyorezo kandi kikaba cyatumye imikino itandukanye yari iteganyijwe mumugi wa Beiging muri uyu mwaka yimurirwa mumwaka utaha.
Leta zunze ubumwe za Amerika
Leta zunze ubumwe za Amerika zamaze gukura abaturage bazo bagera 195 mumugi wa Wuhan, bakaba bagejejwe muri California ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Tubibutseko abagera kuri 213 bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo mugihe abagera ku 9 7000 bamaze kucyandura mugihugu cy’ubushinwa mugihe Ibihugu bitandukanye nabyo nyuma ya Amerika birimo Ubuyapani, Korea yepfo, ubufaransa n’ibindi bikomeje guhungisha abaturage babyo.