Babyeyi dukunda, turabizi ko mukunda ibibondo byanyu, akaba ariyo mpamvu bamwe murimwe mubiha uburyo butandukanye bwokureba amashusho, gukina imikino, kureba amafoto n`ibindi bakoresheje za telephone, Television, mudasobwa n`ibindi byuma by`ikoranabuhanga.
Iyi nkuru iragukebura ngo utazihekura ugirango uragirira neza umwana wawe.
Nkuko tubikesha ubushakashatsi bwatangajwe mukinyamakuru JAMA Pediatrics, igihe umwana amara kuri ecran/Screen kigira ingaruka zikomeye muguhindura imiterere y`ubwonko bw`umwana ukiri muto cyane cyane abatarengeje imyaka 5.
Nkuko ubushakashatsi bukomeza bubivuga, kumara umwanya munini kuri ecran bigabanya amatembabuzi ahuza udutsi dutoya cyane two mubice bitandukanye by`ubwonko nyamara ariyo atuma bukora neza cyane cyane mukwiga ibintu bishyashya.
Umwanditsi w`ubu bushakashatsi, inzobere mukuvura abana akaba n`umwarimu wungirije muri Cincinnati Children’s Hospital Medical Center, John Hutton akaba agira inama ababyeyi kutarebera cyangwa ngo bafashe abana batoya kumara umwanya munini kuri ecrans,atari ukurinda kwangirika kw`ubwonko gusa ahubwo nokubafasha kubona umwanya wokwita kubindi nko gusubira mumasomo yabo, guhanga n`ibindi .
Tubibutseko nubwo ubushakashatsi butandukanye budahuza neza amasaha, ariko ubwinshi muribwo butanga inama yokutarenza amasaha 2 kumunsi umwana ari imbere ya ecran.