Inama ku bagabo bafite abagore batinda kugira ubushake bw’ imibonano mpuzabitsina

0
1769
Couple in bed --- Image by © Darren Kemper/Corbis

Ubumenyi ngiro bwagiye bugaragaza ko kenshi abantu b’ igitsina gore bose bari hagati y’imyaka 18 na 35 ngo urugingo rwabo rwose rw’ umubiri wakoraho rushobora gutuma bumva bifuje imibonano mpuzabitsina, gusa hakaba hari ibice by’ingenzi bituma bafatwa vuba twavuga nk’amabere, ikibuno n’ibindi.

Amakuru dukesha urubuga rwa Naij.com atubwira ko mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu b’igitsina gore 30 bari hagati y’imyaka 18 na 35, bwerekanye ko urugingo rwose ubakozeho bahita bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gusa amabere, mu ntege, ku kibuno no ku gitsina ni byo bice byihutisha ibyiyumviro bigatuma yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga ngo barabafashe babaryamisha ahantu ubundi babapfuka mu maso maze ubushakashatsi bukorerwa ku bice bitandukanye by’umubiri.

Byanagaragaye kandi ko imiterere n’ubworohe bw’umubiri w’abakobwa n’abagore bukururwa cyane no gukorwaho n’umubiri w’umugabo kurusha abo bahuje ibitsina babaguyaguya kuko ngo abagiye bakorwaho n’abo bahuje ibitsina bitorohaga ko yakumva ibyiyumviro bizamutse.

Niba rero wifuza gutegura umugore wawe uzajye wibanda ku bice twavuze haruguru ube ari byo ukoraho cyane gusa unamenye ko n’ikindi gice cyose wakoraho gishobora gutuma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here