Inama 8 zo gutunganya icyumba uraramo

0
1682

Nyuma y`umunaniro tuba dufite wavuye mumirimo, ingendo n`ibindi bitandukanye tuba twiriwemo umunsi wose, buri muntu aba akeneye ahantu ho kuruhukira nijoro kugirango umubiri wongere wiyubake azasubire mumirimo ye afite imbaraga.

Urubuga WWW.amarebe.com rwifashishije inama z`inzobere zitandukanye, yabateguriye inama 8 zabafasha gutunganya icyumba muraramo kikarushaho kuba ahantu hakwiriye ho kuruhukira.



 1. Kingura amadirishya buri munsi

 Gukingura amadirishya y`icyumba uraramo nibura iminota 10 buri munsi, bizagufasha gusohora umwuka ushyushye ndetse no kwinjiza umwuka mushya mucyumba uraramo. Ibi kandi bizica udukoko dutinya ubukonje, umwuka wumutse uva hanze ndetse n` urumuri tuba twihishe mucyumba uraramo.

 2. Gerageza guhindura/Kumesa ibyo uryamamo buri byumweru 2

Kubera ibyuya tubira mugihe turyame, ibyo turyamira bigenda byandura bityo bigahinduka indiri ya za mikorobe zitandukanye. Nibyiza rero guhora dusukura cyangwa duhindura ibyo turyamamo nibura rimwe mubyumweru 2 tutibagiwe n`umwenda wa matora.

  1. Reka gukoresho imiti ihumanya igihe usukura icyumba  cyawe

 Gukoresha iyi miti bihumanya umwuka wo mucyumba turaramo. Nibyiza  gukoresha imiti yoroheje nk`isabune, umutobe w`indimu cyangwa vinegere (Vinegre). Sibyiza kandi gutera imiti ihumura cyane mucyumba uryamamo igihe ugiye kuryama kuko bibangamira imihumekere yawe igihe usinziriye.

  1. Gerageza uhindure matora yawe nibura mumyaka 10

Kuberako uko iminsi ihita, umukungugu na za bagiteri bigenda byinjira muri matora turyamaho kandi ibi bikaba bigenda byangiza imyanya y`ubuhumekero, ningombwa ko duhindura matora turyamaho nibura buri myaka 10.

Igihe udasho boye kuyihindura, nibyiza kuyifunikisha uruhu rwabugenewe (rutabika ivumbi na bagiteri).

Tubibutse ko kandi atari byiza gushyira matora hasi kuko iba ikeneye nayo kwinjiza umwuka murwego rwo kurwanya udukoko dushobora kuba twayinjiyemo. 



  1. Genzura ubushyuhe n`ubukonje mucyumba cyawe.

 KUbantu bagira ibyuma bikonjesha cya ngwa bishyushya amazu, nibyiza kwibuka ko umuntu asinzira neza nibura iyo afite ubushyuhe buri hagati ya dogere 17-160 C.

  1. Gerageza guhungura ivumbi mucyumba uraramo

Nubwo abantu benshi badakunda kubyibuka, gerageza uhungure ivumbi mucyumba uraramo nibura inshuro 2 mucyumweru ndetse ntiwibagirwe noguhanagura itara, itapi n`ibindi bikoresho biri muri iki cyumba.

  1. Irinde gucomeka ibyuma by`amashanyarazi ugiye kuryama

Gucomeka ibyuma bishyushya amazi, televisiyo, amatelefone n`ibindi byongera ingufu zitwa champ magnetique/Magnetic field arinazo mpamvu ikomeye yo kubara ibitotsi cyangwa gusinzira nabi.

Tubifurije ubuzima buzira umuze



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here